Kwigisha Abana Icyo Amafaranga Ari Cyo Nibyo Bizabagira Abakire

Nta gihugu ku isi kitagira Kaminuza. Inyinshi muri zo zigisha amategeko, indimi, ubuvanganzo, ubuvuzi, ubutabire, ibaruramari, politiki n’ibindi. Icyakora, uru rwego rw’imyigishirize ntirugirira akamaro cyane abana kuko nyine rwagenewe abakuru.

Kugira ngo abana bazakure bazi uko amafaranga ashakwa, uko acungwa n’uko ashorwa ni ngombwa ko batangira kubyigishwa bakiri bato.

Igiti kigororwa kikiri gito: ni ko Umunyarwanda yaciye umugani.

Imwe mu ngingo abahanga baheraho bemeza ko abantu b’ubu batazi icyo amafaranga ari cyo ni uko bayasesagura.

Birumvikana ko abayasesagura ari abayafite ariko ikibababaje kurushaho ni uko n’abadafite menshi nabo batamenya no kuyarondereza ngo babe bayamarana kabiri!

Mu Bwongereza iki kibazo kiri yo.

Ubwongereza nicyo gihugu cya gatatu gikize mu Burayi nyuma y’Ubufaransa bwa kabiri n’Ubudage bwa mbere.

Iyi ni imibare ikorwa hashingiwe ku musaruro mbumbe wose w’igihugu hatarebwe ku musaruro w’urugo ukwarwo n’uburyo abantu babayeho.

Ubirebeye muri iyi nguni, uranga Luxembeourg ari yo ya mbere ikize, igakurikirwa na Ireland, Denmark, Ubuholandi na Autriche.

Tugarutse ku ngingo y’uburezi bushingiye ku mari, umwe mu bahanga mu byo kwizigamira witwa Theo Paraskevopoulos yanditse muri Dailymail ko bigaragara ko n’abantu bagejeje ku myaka iri hagati ya 40 na 60 y’amavuko batarasobanukirwa neza akamaro ko kwizigama.

Ngo 47% by’abantu bafite imyaka 60 nibo bonyine bizigamira cyangwa bagashora imari ahantu runaka.

Ku byerekeye urubyiruko ho, ikibazo kiri ku rwego rwo hejuru kurushaho.

Wa muhanga twavuze haruguru avuga ko urubyiruko rw’ubu rusa n’urutazi akamaro k’ifaranga ku rwego rumwe n’uko byari bimeze ikoranabuhanga ririho ubu ritarakwira henshi.

Ikoranabuhanga ririho muri iki gihe ni isoko ngari y’amakuru y’ingirakamaro mu kubyaza umusaruro ubumenyi buri ho.

Impamvu ituma urubyiruko rupfusha ubusa amahirwe y’amakuru rufite kuri mudasobwa no kuri telefoni zigendanwa ni uko rutigeze rwigishwa akamaro k’amafaranga rukiri ruto.

Theo Paraskevopoulos yagize ati: “ Mu Bwongereza hari amasomo macye cyane yigisha abantu iby’imari n’uburyo icungwa. Ikindi ni uko iki kibazo kiri n’ahandi kuko uzasanga abana batigishwa iby’amafaranga bakiri bato”.

No mu Rwanda iki kibazo kirahari kuko, n’ikimenyimenyi, iyo umuntu atangiye guhembwa icya mbere akora ni ukurira amafaranga yahembwe rimwe na rimwe ntagire n’urumiya asiga!

Bisa n’aho ari bwo bwa mbere aba abonye amafaranga mu buzima bwe bikamutungura akumva yayishimishamo ubundi ‘sakindi ikazaba ibyara ikindi’.

Ababyeyi bagirwa inama yo kujya baganiriza abana babo ku by’amafaranga, bakababwira uko aboneka, uko acungwa ndetse n’uburyo iyo yabuze umuntu abyitwaramo.

Mu biganiro bagirana n’abana babo, ababyeyi bakwiye no kujya bababwira ko amafaranga akorerwa, ko umuntu ataryama ngo amwizanire kandi ko ayo bahawe ngo bayakoreshe ku ishuri (pocket money) atari ayo gusesagura bayagura amandazi mu gihe kidakenewe.

Uko abana bazagenda bakura, ni ko bazaba bazi icyo amafaranga ari cyo bityo bakamenya ko no kuyacunga ari ingirakamaro kurusha kuyarya.

Uko umwana azakura ni ko azamenya uko isi y’abanyamafaranga ikora, akure azi ko amafaranga atari ayo umuntu afite ahubwo ari ayo abika nyuma yo kugura ibyo akeneye.

Kugira ingengo y’imari ni isomo rikomeye ababyeyi bakwiye kwigisha abana bakiri bato kuko ari yo ifasha umuntu guhangana n’ibibazo byo muri iyi si bisaba amafaranga ya hato na hato.

Mu isi y’ubu abahanga bavuga ko kubika amafaranga ari ingenzi kurusha uko byahoze mu kindi gihe cyose cyatambutse.

Babishingira ku ngingo y’uko ibintu byicara bihinduka, ibiciro bikazamuka buri kanya bityo ubuzima bugahenda.

Muri paji za Dailymail zandika ku mafaranga no kuyacunga zigize ikitwa This is Money handitswemo ko burya amafaranga abitswe ari n’ashowe.

Niyo mpamvu abanditsi bagira ababyeyi inama yo gushaka uko abana babo batangira gushora amafaranga mu tuntu duto, tukazagenda dukura gahoro gahoro.

Ku rundi ruhande, gushora imari akenshi biba ari uko amafaranga yo gukemura ibibazo by’ibanze mu buzima yabonetse kandi agakoreshwa.

Birumvikana neza ko utashora imari kandi wabuze n’ayo kwishyura inzu ubamo!

Uko bimeze kose ariko, abakiri bato bagirwa inama yo kumenya ko amafaranga ashakishwa, akabikwa kandi akazagirira abantu akamaro.

Guverinoma zisabwa kureba uko mu bigo by’amashuri hashyirwaho integanyanyigisho yigisha abana iby’imari kugira ngo bazakure babizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version