Amakamyo Ya DRC Yafatiwe Muri Uganda

Ubuyobozi bushinzwe ubucuruzi muri Uganda bwafashe amakamyo yari aturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo apakiye amafi, bikavugwa ko yinjiye adafite uruhushya.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 16, Nyakanga, 2024 nibwo hashyizweho komite yihariye yo kwiga kuri iki kibazo kugira ngo gikemuke kikiri mu maguru mashya.

Iyo komite ije kwiga ku kibazo kimaze hafi icyumweru, ikaba igizwe na Minisitiri wa DRC ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga Julien Paluku Kahongya n’umukozi mukuru muri Ambasade ya Uganda i Kinshasa witwa Matata Twaha.

Radio Okapi yanditse ko hari gahunda y’uko Minisitiri Paluku ateganya kuzajya i Kampala kuganira n’abayobozi b’aho kuri iki kibazo.

Aka gatotsi mu by’ubucuruzi kagize ingaruka ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu baturiye ibice bya Kasindi-Lubiriha-Beni-Oicha-Butembo na Lubero.

Minisitiri Julien Paluku Kahongya yavuze ko igihe cyose bizagaragara kandi bikemeranywaho ko hari ibyo DRC itakurikije, yiteguye kubishyira mu murongo bidatinze.

DRC ivuga kandi ko yaganiriye n’Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC, ngo harebwe uko abaturage ba Uganda bazajya bajya muri iki gihugu nta visas batswe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version