Nyuma Y’Imyaka 17 Haruna Agarutse Muri Rayon

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko yakiriye rutihizamu Haruna Niyonzima wayiherukagamo mu mwaka wa 2007 ni ukuvuga ko hashize  imyaka 17.

Haruna yasinye amasezerano y’umwaka umwe akina muri iyi kipe ihora ihanganye na APF FC nk’abakeba mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Haruna Niyonzima amaze imyaka 19 akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Agitangira kumenyekana yakiniraga Etincelles, iyi ikaba ikipe y’i Rubavu aho akomoka.

Si Etincelles gusa yakiniye kuko yakinnye no muri APR FC, muri AS Kigali, Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania na Al Ta’awon yo muri Libya.

Niyonzima asanzwe akina inyuma ya ba rutahizamu ndetse no ku ruhande asatira.

Rayon Sports yari imaze iminsi iguze abandi bakinnyi barimo umunyezamu Ndikuriyo Patient, Rukundo Abdul Rahman, Richard Ndayishimiye, Omar Gningue, Nshimiyimana Emmanuel bahimba ‘Kabange’, Ishimwe Fiston, Omborenga Fitina na Niyonzima Olivier ‘Seif’.

Iyi kipe ikomeje imyitozo ngo izitware neza mu umwaka utaha w’imikino uzatangira muri Kanama, 2024.

Ku wa Gatandatu taliki 20, Nyakanga 2024, izakina na Gorilla FC mu mukino wa gicuti uzabera kuri Kigali Péle Stadium.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version