Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwirengagiza Inshingano Bigiye Gukora Kuri Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Kwirengagiza Inshingano Bigiye Gukora Kuri Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2021 7:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kugirwa inama ngo ahamagare mugenzi we wo muri Afghanistan bavugane uko Abanya Afghanistan bafashije Abongereza mu gusemura batabarwa, bakavanwa yo ariko akabyirengagiza ahubwo akajya mu kiruhuko mu Bugereki, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Dominique Raab ashobora kweguzwa.

Amaze kugirwa iriya nama, yavuniye ibiti mu matwi, ahubwo abwira abajyanama be ko ari busigire iriya nshingano umwe mu bakozi b’Ibiro bye, akaba ari we uzavugana n’ab’i Kabul.

Haraye hamenyekanye ko nabyo atigeze abikora none ubu ejo hazaza he muri Politiki hari mu bibazo.

Abadepite bo mu Bwongereza nibo baraye batangaje ko bafite raporo y’uko Bwana Raab atigeze ahamagara uwo yari yavuze ko azasigira inshingano yo kuvugana n’ubutegetsi bwahoze ari ubwa Ashraf Ghani, ahubwo ngo yihisemo kurira indege ajya mu kiruhuko mu kirwa cya Crete kiri mu Bugereki.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Byabaye ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.

Ku rundi ruhande ariko, Dominique Raab avuga ko atiteguye kwegura ndetse kuri uyu wa Kane tariki 19, Kanama, 2021 yahamagaye bamwe muri bagenzi be bo mu bihugu bikize bigize ikiswe G7 bagira ibyo baganiraho.

Bamwe mu banya Afghanistan bafashije Abongereza mu kubasemurira ubwo bari mu ntambara n’Abatalibani, bashinje u Bwongereza kubatererana ariko bakavuga ko ‘byose byatewe no kuba ntibindeba kwa Dominique Raab.’

Hari Abadepite mu Bwongereza bavuga ko ‘kuba ntibindeba’ kwa Dominique Raab gukwiye kumukoraho, ntagume mu nshingano.

Dominique Raab mu biro bye

Hari raporo yaraye isohowe n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko hari amakuru yizewe avuga ko Abatalibani bari gutegura umugambi wo kwihorera ku bantu bose bagize uruhare mu gutsindwa kwabo mu Ntambara bamaze imyaka baratsinzwe ariko ubu bakaba barisubije ubutegetsi.

- Advertisement -

The Mail yatangaje ko ubwo byagaragaraga ko Raab atari guhamagara mugenzi we wo muri Afghanistan ngo bagire icyo bemeranyaho, byabaye ngombwa ko Minisitiri umwungirije yiha izo nshingano aramuhamagara.

Mugenzi we wo muri Afghanistan yanze kumwitaba kuko yumvaga ko bidakwiye kuvugana n’umuntu nk’uriya udafite inshingano zihuje n’icyo bari bagiye kuganiraho kandi uzifite atigeze abibwira uwo bazinganya ngo abimuteguze hakiri kare.

Ibi byatumye habaho gutinda, bituma abasemuzi b’Abanya Afghanistan basigara i Kabul kandi bugarijwe n’Abatalibani.

Abasemuzi bafashije ingabo z’Abongereza mu ntambara n’Abatalibani ubu bari mu kaga

Ubwo abakozi bo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bwongereza bajyaga kwisuganya ngo barebe niba hari uko bahamagara ab’i Kabul, basanze amazi yarenze inkombe, Abatalibani bafashe ubutegetsi!

Abanyamakuru baraye babajije Dominique Raab niba yiteguye kwegura abasubiza mu ijambo rimwe ati: “ OYA”

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Borris Johnston nawe atishimiye imyitwarire ya Dominique Raab.

Yeguye yaba abaye uwa Kabiri mu gito gishize…

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza Dominique Raab aramutse yeguye yaba abaye Minisitiri wa kabiri mu bagize Guverinoma ya Borris Johnston beguye mu gihe gito gishize.

Uwamubanjirije ni Matt Hancock wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima.

We yazize kugaragara mu mashusho yafashwe na camera zo muri Minisiteri y’ubuzima asomana n’umugore bakoranaga.

Basomanye atari umugore we kandi basomana muri iki gihe ‘bitemewe’ ko abantu bahuza urugwiro nk’urwo kubera icyorezo COVID-19.

Matt Hancock yeguye azira gusomanira mu ruhame n’umugore utari uwe kandi mu gihe bibujijwe kubera COVID-19

Matt Hancock yeguye azira kurenga ku mabwiriza yo guhana intera mu kwirinda COVID-19, agasomana n’umujyanama we kandi ari na Minisitiri w’ubuzima.

Mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Intebe Boris Johnson amugezaho ubwegure bwe, Hancock yavuze ko kwegura byari bikwiye cyane cyane ku baturage bigomwe byinshi muri ibi bihe by’icyorezo.

Ikinyamakuru The Sun nicyo cyatangaje amafoto n’amashusho ye na Gina Coladangelo w’imyaka 43 asomana na Minisitiri Hancock kandi bombi bubatse ingo ndetse bafite n’abana.

The Sun yanditse ko ariya mashusho n’amafoto byafatiwe muri Minisiteri y’Ubuzima ku wa 6 Gicurasi, 2021.

Amabwiriza ya Leta avuga ko Abaminisitiri bose bagomba kubahiriza amabwiriza yose ashyirwaho, ku rwego rwo hejuru.

Igitutu cy’itangazamakuru  mu Bwongereza no muri Israel  cyeguza benshi…

U Bwongereza na Israel biri mu bihugu bifite itangazamakuru n’inzego z’ubutabera bihoza ijisho n’amatwi ku banyapolitiki bakomeye.

Ibi bituma bamwe bahitamo kwegura, ndetse  hari n’ubwo bitarangirira aho, ahubwo bagukurikiranwa mu nkiko.

Ingero twatanga ni mu Bwongereza.

Uretse Tony Blair weguye kubera itangazamakuru ryashyize ahagaragara iby’uko yabeshye Inteko ishinga amategeko ikemeza ko ingabo z’u Bwongereza zijya muri Iraq guhirika Saddam zimuziza ko yari atunze ibitwaro bya kirimbuzi kandi ntabyo,  uwamusimbuye witwa Goldon Brown nawe yaje kwegura.

Blair yeguye kubera gushyigiira Amerika mu mugambi w’ikinyoma nawe akabeshya Inteko ishinga amategeko. Aha yari ari kumwe na George W. Bush wategekaga Amerika mu gihe Iraq yategekwaga na Saddam Hussein

Yasimbuwe na David Cameron. Cameron watangije umushinga wo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byaramunaniye aza kwegura. Hari mu mwaka wa 2016.

Yasimbuye na Madamu Theresa May nawe biramunanira ndetse we yaje kurira imbere yaza cameras z’abanyamakuru ubwo yasezeraga, avuga ko umuhati yashyizeho wo gukura igihugu cye mu Bumwe bw’u Burayi wanze kugira icyo ugeraho.

Alexander Boris de Pfeffel Johnson( Borris Johnston) nawe aherutse gushyirwa mu majwi n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza rimushinja gukora mu kigega cya Leta agakuramo amafaranga yakoresheje mu gusana ibiro bye byitwa 11 Downing Street.

Hibazwa niba mbere yo kubikora hari abo yagishije inama, igihe yaba yarabikoreye no kumenya igikubiye mu masezerano yagiranye n’ikigo cyabikoze.

Muri Israel ho hari n’Abakuru b’igihugu bafunzwe nyuma y’uko itangazamakuru rishyize hanze ibyo bakoreraga mu bwihisho.

Umwe muri bo ni Moshe Katsav wakurikiranyweho gufata ku ngufu umwe mu bagore bakoranaga.

Moshe Katsav

Hari mu mwaka wa 2006. Yaje gukatirwa afungwa imyaka itanu n’iminshi 15 ariko arekurwa mu mwaka wa 2016.

Undi muyobozi wavuzweho imyitwarire idahwitse ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu wavuzweho guha amafaranga ikinyamakuru ngo kijye kivuga neza ibyo akora byose.

Muri iyi minsi kandi uwahoze ayobora Urwego rw’iperereza rwa Israel rwitwa Mossad Bwana Yossi Cohen nawe ari gukorwaho iperereza na Polisi ya kiriya gihugu nyuma y’uko hari amakuru avuga ko hari umukobwa yameneye amabanga y’igihugu.

Uriya mugore yakoraga mu ndege.

Ni umwe mu bagore cyangwa abakobwa baba bashinzwe guha serivisi abagenzi mu ndege.

Cohen w’imyaka 59 y’amavuko asanzwe afite umugore babyaranye abana bane.

TAGGED:AmahangaBugerekiBwongerezafeaturedIsraelMinisitiriMOSSADNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Banyarwanda 26 Uganda Yari Ifunze Harimo Abana Babiri
Next Article Gukunda Umukobwa Ni Ukwiyemeza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?