Prof.Omar Munyaneza uyobora Ikigo gishinzwe gutanga amazi, isuku n’isukura, WASAC, avuga ko hari ikoranabuhanga rigiye kuzagezwa hiryo no hino rituma umuturage avomera ku ikarita amazi angana n’ayo yishyuye.
Ni ikoranabuhanga ryabanje kugeragerezwa mu Turere tune basanga rikora neza.
Mu gusobanura uko rizakora, Prof Munyaneza yagize ati: ʺUmuturage azafata akandi kameze nk’igiceri twita token cyangwa se abanyereye tap and go akagenda akajya ku ivomo, agashyiraho. Niba yashyizeho igiceri cya Frw 100 kandi ijerekani ari Frw 20 ikayakata, ejo yagaruka ikamukata andi kugeza ya mafaranga yashyizeho ashizeho akabona gushyiraho andi״.
Ni igerageza ryakorewe muri Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Nyagatare.
Ubu hamaze gushyirwaho amavomo rusange afite iryo koranabuhanga nk’uko Munyaneza abivuga.
Avuga ko hatanzwe isoko kuri ba rwiyemezamirimo ngo bahatanire gutsindira kugeza iryo koranabuhanga ahandi hasigaye mu gihugu.
Ni ikoranabuhanga ryo gukoresha amafaranga wiyishyuriye, bigakora nk’uko za cashpower zo mu ngo zikora mu kugura umuriro usanzwe.
Ikindi avuga ni uko n’abasanzwe bafite ikoranabuhanga rya smart meters nabo bagomba kwinijira muri iyo gahunda nshya.
Ni gahunda izatangira gukwizwa mu gihugu nyuma y’amezi atandatu bimaze kugaragara ko bikunda kandi bigatanga umusaruro wari witezwe.
Munyaneza avuga ko bizaca impaka z’abantu bavugaga ko bishyuzwa amafaranga arenze ayo bakoresheije bityo kwigenera ayo bazakoresha binyuze mu gukoresha iryo koranabuhanga bikazaca icyo kintu.