Uburusiya Bushobora Kwinjira Mu Ntambara Ya Iran Kubera Amerika

Perezida Putin.

*Amerika yahaye Iran amasaha 48 ngo imanike amaboko

*Iran ntibikozwa

*Putin ashobora kwinjira muri iyi ntambara

UBURASIRAZUBA bwo Hagati bwahoze kandi kugeza n’ubu buracyari ahantu hakunze kubera intambara. Iri kuharwanwa muri iki gihe irakomeye kuko ari bwo bwa mbere mu mateka Israel irwanye na Iran imbonankubone.

- Kwmamaza -

Iminsi ibaye itanu iyi ntambara itangiye, ikaba ariko yari imaze igihe kirekire inugwanugwa bitewe ahanini n’uko Israel yarwanaga n’abashyigikiye Iran ari bo Hezbollah yabaga muri Lebanon, Hamas muri Gaza ndetse n’aba Houthis bo muri Yemen.

Ku ikubitiro, Israel yarwanye na Hamas bapfa igitero uyu mutwe wayigabyeho tariki 07, Ukwakira, 2023 kikica abantu 1,200 abandi 250 bakajyanwa bunyago.

Intambara yakurikiyeho, n’ubu ikaba igikomeje, yatumye Gaza ihinduka umusaka ku buryo ibyayo bitazongera kuba nk’uko byahoze ukundi.

Bidatinze mu mwaka wa 2024, Israel yagabye igitero wakwita icy’ikikoranabuhanga ibikora binyuze mu guturitsa ibikoresho byari biteze mu bintu wagereranya na telefoni abayobozi ba Hezbollah na bamwe mu bo muri Iran bagendanaga byica benshi abandi bibasiga ari ibisenzegeri.

Kubera ko ibyo bikoresho byari iby’itumanaho, kubisenya byahaye ingabo za Israel uburyo bwo gutangiza intambara muri Lebanon igamije gukuraho ubutegetsi bwaterwaga inkunga na Hezbollah.

Ibi byakorweraga icyarimwe n’ibitero kuba Houthis, uyu munsi bikagabwa na Israel, ejo bikagabwa na Amerika, gutyo gutyo.

Ntibyatinze, hatangira ibitero bikomeye byo kwica abayobozi ba Hamas, aba Hezbollah n’abandi bo muri Iran.

Tariki 27, Ukwakira, 2024 nibwo Ismaël Hanniyeh wayoboraga Hamas yiciwe mu birori yari yajemo muri Iran ubwo Perezida wayo witwa Massoud Pezeshkian yarahiraga.

Yari asimbuye Ibrahim Raisi waguye mu mpanuka y’indege ubwo yari avuye mu Buhinde.

Taliki 23, Gicurasi, 2022 hari umusirikare mukuru wa Iran wiciwe mu modoka ye arashwe, bigakekwa ko byagizwemo uruhare n’ubutasi bwa Israel, uwo ni Colonel Hassan Sayad Khodayari.

Mu Ugushyingo, 2020 undi muhanga mu by’intwaro witwa Mohsen Fakhrizadeh nawe yishwe arashwe.

Muri uyu mwaka kandi uwahoze ayobora umutwe w’ingabo zarinda abayobozi bakuru ba Iran witwaga Qasem Soleimani yarasiwe muri Iraq ku kibuga cy’indege arashwe missile ya drone z’Amerika.

Muri Nzeri, 2024 Israel yishe Hassan Nasrallah wayoboraga Hezbollah kandi muri icyo gihe hari abandi bantu 20 bakomeye muri uyu mutwe bishwe na missiles za Israel.

Tugarutse ku ntambara ihari ubu, usanga igamije gukuraho ubutegetsi bwa ba Ayattolah bwatangiye gutegeka  Iran nyuma y’impinduramatwara yabaye mu mwaka wa 1979.

Mu minsi itanu ishize intambara hagati ya Iran na Israel itangiye, Israel yahengereye ibiganiro hagati ya Iran na Amerika byerekeye ibyo kudatunganya ubutare bwa Iranium bigeze kure igaba ibitero ku ruganda rwa Natanz.

Cyari gikurikiwe n’ikindi cyahitanye abasirikare bakuru ba Iran bari bari kumwe n’abahanga bakomeye mu by’ubutabire bakora ibyo bisasu kibasanze mu nama.

Ababisesengura bavuga ko hagomba kuba hari akagambane Amerika yari ifitanye na Israel ngo izahitane abo bantu.

Abanyamerika babanje gutangaza ko ntaho bahuriye n’iki kintu, gusa muri iki gihe bahinduye imvugo kuko Amerika ya Trump ivuga ko ‘ishobora’ kwinjira muri iyo ntambara.

Perezida Trump yavuze ko byaba byiza Iran imanitse amaboko.

Ndetse yahaye ubutegetsi bwa Iran amasaha 48 ngo babe bayamanitse nibitaba ibyo Amerika yinjire muri iyo ntambara.

Uburusiya bwahise bubwira Amerika ko idakwiye no gutekereza icyo kintu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’Uburusiya witwa Sergei Ryabkov yavuze ko Amerika niramuka yinjiye muri iyo ntambara ku ruhande rwa Israel izaba ije gutuma ibintu biba bibi kurushaho.

Abasesengura ibiri kubera muri kariya gace bavuga ko mu minsi mike iri imbere ibintu bishobora kuzaba bibi kurushaho niba nta gikozwe ngo iriya ntambara ihoshe.

Kuba Uburusiya buhangayikishijwe n’uko muri Iran zahindura imirishyo ni ibintu byumvikana kuko iri mu bihugu bike mu Burasirazuba bwo Hagati Moscow ifata nk’abafatanyabikorwa.

Kuba yaratakaje ubutegetsi bwa Assad wayoboraga Syria biri mubyo abahanga bavuga ko i Moscow badashaka gutakaza na Teheran.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto