Umwaka Urushize Jay Polly KABAKA Atabarutse

Umuraperi w’Umunyarwanda Jay Polly yatabarutse Taliki 01, Nzeri, 2022 azize uburwayi yatewe n’uruvange rw’imiti bivugwa ko yanyoye.

Amazina ye bwite yari Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly.

Mu ijoro ryo ku ya 01, Nzeri, 2021 nibyo ubuyobozi bwa Gereza ya Mageragere aho yari afungiye bwatangaje ko yazize uruvange rw’ibintu birimo alcool ikoreshwa biyogoshesha, amazi ashyushye n’isukari byavanzwe n’abo bafunganywe maze akabinywa, nk’uko amakuru yabyemezaga.

Mu gitondo cyo kuwa Kane nibwo inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ica umugongo abakunzi ba rap nyarwanda.

- Advertisement -

Nyuma yo kurwarira muri Gereza, yajyanywe mu bitaro bya Muhima aza kuhagwa.

Uyu muraperi yari umwe mu bahanga u Rwanda rwagize.

Yamenyekaniye mu itsinda bitaga Tough Gangs. Yari kumwe na P.fla, Green Person, na Bulldog.

Jay Polly ni umwe bahanzi nyarwanda begukanye irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS), ubwo ryabaga ku nshuro ya kane ku wa 30 Nyakanga 2014.

Umva indirimbo umuraperi mugenzi we  Riderman yamutuye:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version