Abaturage barasabwa kwemeza amakuru y’irangamimerere yabo kugira ngo ahari amakosa akosorwe bityo bizorohe guhabwa indangamuntu koranabuhanga.
Bayise e-Ndangamuntu ikaba izatangira gutangwa muri Kamena, 2026.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Irangamimerere mu birori byabereye mu Murenge wa Muganza muri Nyaruguru niho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yabisabiye abaturage bose mu gihugu.
Kayisire yavuze ko muri iki gihe gukosoza Irangamimerere ya buri muturage byoroshye kuko ababishinzwe bari kwegera abaturage aho batuye.
Ati: “Muri iki Cyumweru hazatangwa serivisi z’irangamimerere mu gihugu hose. Turashishikariza abatarandikishije abana bavutse cyangwa ngo bandukuze ababo bapfuye, kugana abanditsi b’irangamimerere bakabafasha”.
Ababana batarasezeranye nabo basabwa kubikora, bakabana byemewe n’amategeko.
Abaje kumva iby’iyi gahunda barayishimye, bavuga ko bazakora uko bashoboye bakayitabira.
Musabyimana Jeanne wo mu Murenge wa Muganza yabwiye itangazamakuru ati: “Nabyariye kwa muganga nzi ko umwana ari ho yandikirwa ariko kubera kutamenya amakuru, navuyeyo ntamwandikishije. Nibwiraga ko abaganga babikoze. Nyuma y’igihe, nagiye k’ushinzwe irangamimerere ku Murenge mbaza amakuru y’umuryango wanjye, bambwira ko uwo mwana atanditse ndikanga”.
Icyakora baje kubikosora, arandikwa.
Amakosa mu myirondoro ni yo ari gukosorwa mu gihugu hose.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu Mukesha Josephine ati: “Amakosa arimo amazina yanditse nabi, imyirondoro itari yo n’andi ni yo turi gukosora ubu. Kugira ngo umuntu azabone Indangamuntu koranabuhanga, amakuru ye agomba kuba ameze neza”.
Iyo ndangamuntu nshya izorohereza abaturage kuko bizabafasha gusabira serivisi aho bari kandi si ngombwa ko igendanwa.
Ikizaba gikomeye ni ukumenya nomero yayo.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwerekana ko mu mwaka wa 2023, kwandikisha abana bavuka byari bigeze kuri 90%, n’aho 2024 byari byageze kuri 90.3%.
Bugaragaza ko mu mwaka wa 2023, kwandukuza abapfuye byari biri kuri 41.8% mu gihe muri 2024 byari bigeze kuri 46.1%.
Ibi bigaragaza ko hakiri ibyo gukosora mu irangamimerere kugira ngo bitungane kuko ari ryo Leta igenderaho ikora igenamigambi ry’igihugu.