Inama y’abaminisitiri yakomoreye imihango yo gusaba no kwiyakira mu bukwe, nyuma y’igihe kirekire bibujijwe kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Inama yakoranye kuri uyu wa Mbere kandi yakomoreye imikino y’amahirwe, ikazafungurwa mu byiciro habanje gukorwa igenzura y’uburyo ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa.
Imyanzuro igira iti “Imihango yo gusaba ndetse no kwiyakira bijyanye n’ubukwe birasubukuwe, ariko ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30. Icyakora, iyo byabereye muri hoteli, ahandi hantu hagenewe imyidagaduro cyangwa mu busitani, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye, kandi berekanye ko bipimishije COVID-19.”
Ni inkuru iza kwakirizwa yombi na benshi, cyane ko polisi imaze iminsi ifata abantu bahuriye mu mihango yo gusaba no gukwa cyangwa kwiyakira, mu gihe yari ibujijwe.
Ubundi hari hemewe gusa ishyingirwa rikorewe mu buyobozi bwa leta cyangwa mu rusengero rwemewe.
Biteganyijwe ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.
Ibikorwa by’imikino y’amahirwe nabyo byemerewe gufungurwa, ariko bikazakorwa mu byiciro.
Hemejwe ko gahunda izatangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda nyuma yo kugenzura ko byubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Hari hashize igihe abafite ishoramari muri iyi mikino basaba gutekerezwaho, kuko indi mirimo ihuza abantu benshi yari imaze gukomorerwa.
Muri aya mabwiriza kandi byashimangiwe ko ingendo nk’uko bisanzwe bizajya zikorwa hagati ya saa kumi za mu gitondo na saa yine z’ijoro.
Gusa mu Mujyi wa Karongi, ingendo zemewe kugeza saa moya z’ijoro.