Kuri Twitter Umuturage Yashinje Polisi Y’U Rwanda Kumuhohotera, Nayo iti: ‘Ntukabeshye!’

Kuri Twitter umuturage wiyise Emma-Pacifique yanditse amagambo akomeye, avuga ko anenga Polisi y’u Rwanda kuko hari umwe mu bapolisi wamuhohoteye akamuhagarikira akazi akanamufunga.

Uyu muntu yavuze ko uwo mupolisi hari abandi baturage bo ku Ntenyo mu Karere ka Ruhango yafashe ndetse ngo ‘hari n’uwamuhaye Frw 500 aramurekura’.

Yanditse ko n’ubwo Polisi y’u Rwanda ikora neza, hari bamwe bayisiga icyasha.

Ubutumwa bwe bwa mbere( tweet one) yayirangije agira ati: ‘ Mbega igisebo ku bapolisi! Ndabanze cyane!’

- Kwmamaza -

Indi Tweet ye yavugaga ko uriya mupolisi( yanditse muri Tweet ya mbere) yakubitaga abaturage abaziza ko batambaye agapfukamunwa.

Kuri we, ngo byari bube byiza iyo abaca amande aho kubakubita.

Polisi yagize icyo ibivugaho…

 

Nyuma y’igihe gito, Polisi yasubije uriya muntu ko ibyo avuga ari ibinyoma.

N’ikimenyimenyi ngo ni uko yahise asiba tweet ye.

Kuri Twitter Polisi y’u Rwanda hagize iti: “ Mwiriwe, Aya makuru watanze ntabwo ‘ari ukuri’ ari nayo mpamvu wahise usiba tweet wari wanditse. Wowe uri mu Karere ka Musanze ibyo uvuga ntiwabihagazeho kuko uwo uvugira ari mu Karere ka Ruhango.”

Polisi yagiriye inama abaturage yo kwirinda gusebya inzego za Leta bagendeye ku marangamutima cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose harimo n’ubucuti hagati y’abantu ubwabo.

Icyo umuhanga avuga ku nshingano z’umupolisi…

Egon Bittner (Mata 16, 1921 –Gicurasi, 7, 2011)

Abenshi iyo bumvise ngo Polisi iraje bakuka umutima, bakumva ko izanywe no kubafunga. Mu by’ukuri Polisi ntiyashyiriweho kurenza amaso ibintu bibi biri gutegurwa cyangwa byakozwe ngo ireke gukurikirana ababitegura cyangwa ababikoze. Icyo ishinzwe ni ukureba niba abantu bakurikiza amabwiriza yabashyiriweho hagamijwe inyungu n’umutuzo rusange.

Muri rusange Polisi zose ku isi zishinzwe kureba niba amabwiriza n’amategeko byashyizweho bikurukizwa, umutuzo ukaboneka mu bantu kandi igakurikirana abantu [cyangwa amatsinda yabo] bakoreye nabi bagenzi babo.

Hari n’aho polisi iba ishinzwe gutahura no kuburizamo ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Ibi niko byahoze kuri Polisi y’u Rwanda mbere y’uko izi nshingano zihabwa Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Umuhanga mu mibanire y’abantu(sociologue) witwa Egon Bittner (Mata 16, 1921 –Gicurasi, 7, 2011)   yigeze kuvuga ko kugira ngo umuntu yumve neza akamaro ka Polisi agomba kumva impamvu zituma ibaho kurusha kumenya icyo imaze.

Ni mu gitabo yise ‘Aspects of Police Work’

Igitabo ‘Aspects of Police Work’

Egon Bittner avuga ko abapolisi ari ngombwa mu bantu kugira ngo barinde ko ikintu kibi kibaho mu bantu kandi kikabura gikurikirana.

Kuri we kwirinda akaga ibintu bishobora guteza mu bantu biruta kure kureba no guha uburemere imbaraga zashyizwe mu gukurikirana abagikoze.

Avuga ko abapolisi beza baba bagomba kwicara bagasesengura uko ibintu bihagaze, bakareba ibishobora guteza akaga ibyo ari byo, ubukana bw’ako kaga mu bantu, uburyo kazashyirwa mu bikorwa n’uburyo kakumirwa inzira zikigendwa.

Urugero atanga ni kwa kundi uzabona Polisi yazitiye ahantu, ikabuza abantu kuhaca n’ubwo baba basanzwe bahakoresha.

Ibi ibikora kuko iba yarangije gushyira ku munzani ikabona ubukana ikintu runaka gishobora guteza abantu baramutse bacyegereye, urugero ahantu hari inkongi iremereye, ahabereye ubwicanyi cyangwa ikindi cyago.

Mu magambo make ntabwo mu nshingano z’Abapolisi harimo guhohotera abaturage.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version