Ibyavuye mu matora yabaye ku wa Gatatu taliki 02, Gashyantare, 2022 byerekana ko Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Ishami ry’Afurika yunze ubumwe rishinzwe iterambere ryawo ndetse no kubakira ubushobozi inzego za Afurika yunze ubumwe.
Iri shami ryitwa African Union Development Agency (AUDA-NEPAD).
NEPAD ifite inshingano zo kwita ku bikorwa by’Afurika yunze ubumwe bigamije guteza imbere ikigega cyayo kivamo amafaranga afasha Umuryango w’Afurika yunze ubumwe gukora neza ibyo wiyemeje.
Intego z’uyu muryango muri iki gihe ni ugukora k’uburyo ugera ku ntengo wiyemeje mu mwaka wa 2063.
Ni icyerekezo kiswe Agenda 2063.
The New Times yanditse ko amatora y’abayobozi ba ririya shami yabaye taliki 02, Gashyantare, 2022 mu Nama y’Abakuru b’ibihugu yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Iyi nama bayita NEPAD Heads of State and Government Orientation Committee (HSGOC).
Perezida Kagame niwe wari uyoboye iriya nama yari ibaye ku nshuro ya 39.
Muri iriya Nama, Perezida Kagame yavuze ko yishimira intambwe Afurika iri gutera mu iki gihe iri kwivana mu bibazo byatewe na COVID-19.
Perezida wa Repubulika ya Demukasi ya Congo Felix Tshisekedi akaba ari nawe uyoboye Afurika yunze ubumwe muri iki gihe nawe yashimye intambwe iri guterwa ariko avuga ko ari ngombwa ko yihutishwa kugira ngo icyerekezo 2063 kigerweho.
Umunyamabanga w’Afurika yunze ubumwe Bwana Moussa Faki Mahamat yashimye ko muri iki gihe hari imbaraga nyinshi zigaragara mu bihugu by’Afurika zo gukora cyane kugira ngo byiteze imbere bidasabye ko buri gihe bifashwa n’abanya-Burayi.