Lebanon: Abaturage Benshi Bari Guhunga Ibitero Bya Israel

Ababyeyi bahamagariwe gutahana abana babo

Mu Majyepfo ya Lebanon imiryango iri guhunga ku bwinshi yanga ko abayigize bahitanwa n’ibisasu by’indege za gisirikare za Israel. Ubuyobozi bw’izi ngabo bwari buherutse gusaba abatuye mu bice Hezbollah yigaruriye babivamo vuba vuba.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yaraye avuze ko ingabo z’igihugu cye zitazatezuka  kurasa abanzi bacyo igihe cyose n’ahantu aho ari ho hose ku isi bizaba ari ngombwa.

Abatuye ibice by’Amajyepfo ya Lebanon bari guhunga bakoresheje imodoka, amakamyo n’ubundi buryo bwose bubonetse.

Mu gusaba abaturage ba Lebanon kuva mu bice batuyemo, bivugwa ko hari  bamwe babonye ubutumwa kuri telefoni zabo buvuye muri Israel bubasaba kuhava.

Ni ubutumwa batazi uko ababuboherereje babonye nomero zabo za telefoni, bukaba ubutumwa bw’inyandiko cyangwa bw’amajwi bita voice notes/recordings.

Israel irasaba abaturage kuva aho batuye mu maguru mashya

Ikibazo abaturage ba Lebanon bavuga ko bafite ni uko bitoroshye ko umuntu abona n’aho yahungira.

Biragoye kubona aho umuntu ahungira kuko imihanda yuzuye abantu babuze aho bamenera ngo bave mu bice byugarijwe

Imihanda yo mu bice by’Amajyaruguru y’Umurwa mukuru Beirut yuzuye abantu bari mu modoka, mu makamyo abandi bagenda n’amaguru bashaka uko bahunga urupfu.

Ibisasu biremereye bya Israel bikomeje kwiyesura mu bice bitandukanye bya Lebanon ku buryo abantu bakutse umutima, bayoberwa aho bakwerekeza.

Minisiteri y’ubuzima muri Lebanon ivuga ko kugeza ubu hari abantu 492 bamaze guhitanwa n’ibisasu Israel iri kurasa mu bice ivuga ko ari indiri y’abarwanyi ba Hezbollah.

Abagera ku 1,600 barakomeretse bikomeye.

Minisiteri y’ingabo za Israel itangaza ko mu masaha 24 ashize ingabo z’iki gihugu zimaze kurasa ibisasu 1,100.

Ibisasu bya Israel bimereye nabi abatuye mu Majyepfo ya Lebanon

Abo mu Majyepfo ya Lebanon bari guhungira mu Murwa mukuru Beirut ariko bagahura n’ikibazo cy’uko abo muri uyu murwa nabo bari kuzinga utwangushye.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Israel yatangiye kuburira abaturage bo mu bice bya Lebanon bikorerwamo na Hezbollah ko bakwiye guhunga hakiri kare.

Ababyeyi bahise bihutira kujya gucyura abana babo ku mashuri, banga ko baza kuhasiga ubuzima.

Umwe muri bo yabwiye Reuters ko yagiye kubona abona ubutumwa kuri telefoni bumusaba kujya gucyura umwana kuko hari ibisasu byari hafi kuraswa hafi y’ishuri yigaho.

Uwo mubyeyi witwa Issa avuga ko we na bagenzi be  bafite ubwoba bwinshi kuko ibiri kubera muri Lebanon nta cyizere cy’amahoro biri gutanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version