Umwe mu bakinnyi ba Basketball bakomeye kurusha abandi ku isi, Umunyamerika LeBron James, ukinira Los Angeles Lakers ari kurangiza akazi yakoraga muri iyi kipe, akavuga ko ataramenya uko ejo hazaza he muri uyu mukino hazamera.
Ubu ikipe ye yatsinzwe mu mikino bita iya kamarampaka ya Shampiyona ya Basketball muri Amerika yitwa National Basketball Association, NBA.
Ibye abitangaje nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe na Oklahoma City Thunder ku manota 115 ku manota 110, uba umukino wa kane mu ya nyuma ya kamarampaka mu makipe agize igice bita icy’Uburasirazuba.
Nyuma y’uyu mukino, LeBron yavuze ko atazi neza niba azahagarika gukina cyangwa se gukomeza, kuko ibyo yakoze ari byinshi, akemeza ko icyo ashaka ari ugukora ibirenzeho.
Ati: “Hashize igihe kinini. Ubu ngiye gusubira mu rugo, nshyikirane n’umuryango wanjye ndetse tunaganire. Igihe nikigera, muzamenya icyo nahisemo gukora.”
Avuga ko mu gihe amaze akina, yakoze byose, yabonye byose, igisigaye ari ukureba icyo yazongeraho ejo hazaza gusa akavuga ko hakiri kare ngo agire icyo yemeza.
Kugeza ubu James ni we mukinnyi uyoboye abandi mu gutsinda amanota menshi mu mateka ya NBA, yegukanye ibikombe bya shampiyona ishuro enye, ndetse aba umukinnyi mwiza (MVP) inshuro enye.

