Leta Yatangiye Kugoboka Abakeneye Ibiribwa Kubera Guma Mu Rugo

Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa 18 Nyakanga hatangira gahunda yo gutanga ibiribwa ku baturage batishoboye, mu midugudu igize Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani turi muri guma mu rugo.

Ni igikorwa cyo kunganira abaturage b’amikoro make ngo babashe kubaho mu gihe cy’iminsi 10 batemerewe kuva mu ngo. Ni ingamba zirimo kubahirizwa hagamijwe guhagarika ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19.

Guma mu rugo irimo kubahirizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, hagati yatariki 17-26 Nyakanga 2021.

Umujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru watangaje ko gutanga ibiribwa bitangirira mu mirenge 12 irimo Muhima, Kimisagara na Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge; Kinyinya, Gisozi, Kimironko, Gatsata na Remera mu Karere ka Gasabo na Gahanga, Gatenga, Kigarama na Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

- Advertisement -

Ukomeza uti “Abaturage barebwa n’iyi gahunda ni abaturage badafite ibyo kurya, bagaragajwe n’inzego z’ibanze z’aho batuye. Ibiribwa abaturage babishyikirizwa mu ngo zabo n’inzego z’ibanze zifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake.”

Umujyi wa Kigali wasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kugaragaza abaturage bose bakeneye ibiribwa, “kuko bihari bihagije.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney aheruka kuvuga ko imiryango yabaruwe ko izakenera ibiribwa muri guma mu rugo igizwe n’abaturage bagera ku bihumbi 211. Bizatangwa hagendewe ku mubare w’abagize umuryango.

Hazatangwa ifu y’ibigori, ibishyimbo n’umuceli.

Biteganywa ko ingo zifite abana cyangwa abagore bonsa zizahabwa ibiribwa bibaha intungamubiri z’inyongera.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rurimo kwifashishwa muri iyi gahunda
Umujyi wa Kigali uvuga ko ibiribwa bihari kandi bihagije
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version