Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyemeje ko abantu 10 muri 239 bafashwe barimo gusengera mu buryo butemewe n’amategeko ku musozi wa Kanyarira mu Karere ka Ruhango, basanzwemo COVID-19.
Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa mbili za mu gitondo, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego yafashe abantu 239 bo mu madini n’amatorero atandukanye, bateraniye mu masengesho banyuranije n’amabwiriza byo kurwanya COVID-19.
Barimo 70 bari baturutse mu Karere ka Muhanga n’abandi 169 bo mu Karere ka Ruhango.
Abapolisi babasanze bicaye begeranye cyane, bamwe batambaye agapfukamunwa ndetse nta mazi yo gukaraba mu ntoki aba aho hantu.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yabwiye RBA ko abo bantu 239 babapimye bagasanga 10 muri bo banduye COVID-19.
Yakomeje ati “Iyo abantu bahuye batazi uko bahagaze kandi wenda harimo abanduye, biba ari ugukwirakwiza ubwandu ku bwende.”
Mu bo basanze banduye harimo abanyeshuri batatu bitegura ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ubwo bari bababonye bari kuri uwo musozi.
Yibukije abaturarwanda ko iyo myifatire ishobora kubateza ibibazo byo kwanduzanya COVID-19, bityo uturere twabo tukaba natwo twashyirwa muri Guma mu Rugo.
Ati ”Ubu mu gihugu dufite uturere umunani n’Umuyi wa Kigali batangiye gahunda ya Guma mu Rugo. Iyi myitwarire y’abaturage bo mu Karere ka Muhanga na Ruhango ishobora guteza ibibazo icyari guma mu Karere kikaba cyahinduka Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw’ubwandu.”
Yibukije abaturage bari mu turere tutari muri gahunda ya Guma mu Rugo ko insengero zujuje ibisabwa zemerewe kwakira 30% by’abantu zisanzwe zakira, abasaba kubahiriza ayo mabwiriza aho kujya gusengera ahantu hatemewe.
Nsabyineza Bosco w’imyaka 42 uri mu bafashwe, yavuze ko babikoze babizi ko bitemewe, avuga ko babiterwa n’imyemerere.
Ati ”Tubiterwa n’imyemerere yo kumva ko nituza kuri uyu musozi gusenga ibyifuzo byacu bizasubizwa. Turabyemera ko COVID-19 ihari kandi yica, ntabwo tuzongera kurenga ku mabwiriza yo kuyirinda kandi tunasaba imbabazi abaturarwanda.”
Abafashwe baraganirijwe bongera kwibutswa ubukana bwa COVID-19 n’ingaruka zayo, bacibwa amande ndetse bategekwa kwipimisha, ari nabwo habonekagamo abanduye.