Polisi Yafashe Bane Bagiye Gutuburira Umuntu $100.000 Y’Amahimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, yafashe abantu bane bagiye kwambura umuturage bamushuka ko bagiye kumuha amadorali ya Amerika we akabaha amafaranga y’u Rwanda.

Uko ari bane bafashwe ku wa Mbere, bafatirwa mu Murenge wa Kayenzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Theobald Kanamugire yavuze ko bari bagiye kwambura umugabo bafite agasanduka karimo ibipapuro bisanzwe ariko hejuru barengejeho inoti mpimbano isa nk’amadorali ya Amerika.

Yakomeje ati “Bamubwiraga ko bingana n’amadorali ya Amerika ibihumbi ijana. Uriya muturage bari bamubwiye ko bamuha ayo bitaga amadorali noneho we akabaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 akaziyungukira agiye kuvunjisha.”

- Advertisement -

Ubusanzwe ugendeye ku gaciro k’idolari rya Amerika, hashoboraga kuvamo arenga 490.000.000 Frw iyo ataba ari amiganano. Ni igurana ryaba ritumvikana.

SP Kanamugire yavuze ko umuturage kuko yari asanzwe afite amakuru y’abo bantu yahise abimenyesha abapolisi bavugana uko bafatwa. Bafatiwe mu cyuho barimo kugerageza kumuha ya madorali y’amahimbano.

SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso bakirinda abantu baza babashuka babizeza ibitangaza.

Ati ”Abantu bakwiye kuba maso bagashishoza, nta kuntu umuntu yaza akwizeza kuguha amadorali ya Amerika ibihumbi 100 ngo wowe umuhe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 gusa n’ukuntu agaciro k’amadorali kifashe muri iki gihe.”

“Izo mpuhwe hari ikindi kiba kizihishe inyuma. Turashimira uriya muturage bari bagiye kwambura ariko we akagira amakenga akihutira kubivuga.”

Bariya bagabo bamaze gufatwa banze kuvuga uko batangiye umugambi wo kwambura abaturage no kuvuga abo bamaze kwambura n’amafaranga babambuye.

Gusa icyo bahuriyeho ni uko bose uko ari bane bakomoka mu Karere ka Rusizi ariko umwe gusa ni we usigaye atuye i Rusizi, undi atuye mu Karere ka Kamonyi naho abandi babiri baba mu Mujyi wa Kigali. Umugambi wo kwambura abaturage ngo bategurira ku matelefoni.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Urubugezacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Naho umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version