Leta Yiyemeje Kugura Amata Yari Yarabuze Isoko Agahabwa Abanyeshuri

Ni icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe kugira ngo amata yari yarabuze ubuguzi muri Nyagatare na Gatsibo abonerwe isoko bityo azahabwe abanyeshuri mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

Bizakorwa mu gihe hategerejwe ko uruganda rukora amata y’ifu ruri kubakwa muri Nyagatare rwuzura bityo rushobore kuyakira yose.

Abarozi bo muri utu turere bahiriwe n’uko ikirere cyagenze mu minsi yashize, inka zibona urwuri zirarisha zirakamwa.

Umukamo wabaye mwinshi ubura abawugura wose, none Leta yabitanzeho igisubizo, yiyemeza kuwugura ngo iwuhe ibigo by’amashuri nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabibwiye itangazamakuru.

- Advertisement -

Aborozi bavuga ko bajyanaga amata mu makusanyirizo bagasanga yaruzuye, bakayasubiza yo.

Ikigo Inyange cyababwiraga ko amata bafite ahagije bakabura aho bajyana ayandi.

Mu Karere ka Nyagatare bagize umukamo uhagije ku buryo ku munsi bakama litiro 120,000.

Niwo mukamo ugera ku makusanyirizo buri gitondo kandi ni mwinshi kuko uruganda Inyange rwakira litilo 70,000 gusa izindi zikabura isoko.

Mu Gatsibo ho( ni Akarere gaturanye na Nyagatare), ku munsi hakamwa litiro 52,000 Inyange igatwara litiro 15,000 gusa.

Asagutse agurwa n’abacuruzi bayagurisha mu baturage hafi aho, ndi akaburirwa isoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko uyu musaruro wabonetse kubera ko abaturage basigaye baritabiriye kororera mu biraro no kugaburira inka neza.

Byatumye zitarwagurika, ziroroka ubundi si ugukamwa zirarekura!

Amata yabaye menshi arenga ubushobozi bw’uruganda Inyange.

Meya Gasana uyobora Gatsibo yabwiye itangazamakuru ati: “Twafatanyije n’uruganda Inyange ingengo y’imari iraboneka guhera ejo mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo turaza gutangira gukusanya ayo mata arengaho mu gihe cy’amezi abiri turaba tuyaha ibigo by’amashuri.”

Gasana yavuze ko nyuma y’amezi abiri uruganda rw’amata y’ifu ruri kubakwa muri Nyagatare ruzaba rwuzuye, iki kibazo kikabonerwa umuti.

Uyu muyobozi yavuze ko Leta ishishikajwe nuko nta musaruro w’umuturage wangirika kandi ntako aba atagize ngo yorore neza agire umusaruro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version