Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abaturage Ba Namibia

Kuri X Perezida Kagame yaraye ahanditse ubutumwa bwo gufata mu mugongo abaturage ba Namibia kuri iki Cyumweru taliki 04, Gashyantare, 2024 babuze Perezida wabo watabarutse azize cancer.

Perezida wa Namibia Hage Gottfried Geingob yatarutse afite imyaka 82 y’amavuko.

Kagame kuri X yanditse ko yihanganishije umufasha wa Perezida wa Namibia witwa Monica Geingob hamwe n’abanya Namibia bose kubera itabaruka ry’umuvandimwe n’inshuti ye Hage Geingob.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko Geingob mu buzima bwe yaharaniye ko Namibia yigenga kandi igatera imbere ndetse aba mu bantu bahozaga imbere igitekerezo cy’ubumwe n’ubwigenge by’abanya Afurika.

Hage Gottfried Geingob ari mu barwanye urugamba rwo kubohora Namibia.

Perezida Kagame na Geingob

Kagame yavuze ko umuhati we uzahora wibuka iteka muri Afurika no muri Namibia by’umwihariko.

Geingob yavutse taliki 03, Kanama, 1941. Yari Perezida wa gatatu wa Namibia kuva yabona ubwigenge yigobotoye Abadage.

Taliki 21, Werurwe, 2015 nibwo yabaye Perezida wa Namibia none apfuye afite imyaka  82 y’amavuko.

Yagiye ku butegetsi asimbuye Hifikepunye Lucas Pohamba.

Yayoboraga ishyaka riri ku butegetsi ryitwa SWAPO.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version