Rucyahana, Mbonyintege, Makuza…Mu Bagiye Gusezera Kuri Pasiteri Mpyisi

Abanyarwanda bo mu nzego z’ubuzima zitandukanye bagiye gusezera no guherekeza Pasiteri Ezra Mpyisi watabarutse mu mpera z’Icyumweru gishize afite imyaka 102 y’amavuko.

Bamwe mu bazwi bamuherekeje harimo Hon Bernard Makuza wigeze kuba Perezida wa Sena na Minisitiri w’intebe, Bishop Rucyahana John wayoboye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge na Musenyeri Smargide Mbonyintege.

Ubwo yasezerwagaho mu nyubako ya Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi hari abandi bantu benshi barimo abo mu muryango we, inshuti za hafi n’iza kure.

Inkuru y’urupfu rwa Mpyisi yamenyekanye  taliki 27, Mutarama, 2024, hari ku wa Gatandatu.

Yari umuntu mwiza mu ngeri nyinshi kuko yagiraga urugwiro kuri bose, akaba umuhanga mu kibonezamvugo nyarwanda kandi agakunda Imana n’abantu.

Pasiteri Mpyisi yatabarutse afite imyaka 102, akaba yari afite abana umunani, abuzukuru n’abuzukuruza.

Yavutse mu mwaka wa 1922, akaba yari umugabo wize kandi wagize amahirwe mu buzima, akura akunda Imana ndetse aba Pasiteri mu Badivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu gihe kirekire.

Umurimo w’ubushumba yawukoreye mu bihugu byinshi birimo Zaïre( ubu ni DRC), Tanzania, Uburundi, Uganda, Kenya no mu Rwanda.

Yatangiye amashuri ye mu gihe cy’Abakoloni, yiga ahitwa Rwamata mu ishuri ry’Abadivantisiti, akomereza i Gitwe mu ishuri ry’abamisiyoneri b’Abadiventisiti, ndetse akomereza muri Kaminuza y’iri dini ahitwa Solusi muri Zimbabwe, icyo gihe iki gihugu kitwaga South Rhodesia ahakura dipolome muri Tewolojiya.

Pasiteri Mpyisi ni umuntu wari ufite ubutunzi bwinshi mu mateka y’u Rwanda kuko kuba yari amaze ikinyejana ari ho ari ikintu kitagirwa na benshi ku isi kandi muri icyo gihe cyose hari ibyo yabonye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Yakoze ibwami, abaho mu gihe cy’abakoloni, arahunga, aza kugaruka abona ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, abona uko u Rwanda rubohorwa, akorana n’abanyamadini n’abandi bagize uruhare mu kurwubaka, mbese mu magambo make atashye yari inzu y’ibitabo by’amateka y’u Rwanda.

The New Times ivuga ko mbere y’uko FPR-Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, Pasiteri Ezra Mpyisi yahuje Umwami Kigeli V Ndahindurwa na Protais Musoni ngo ahe umugisha urwo rugamba.

Mpyisi yakundwaga n’Abanyarwanda benshi

Mu mwaka wa 2001 Mpyisi yagize uruhare mu gushinga Inteko izirikana, iyi ikaba Ihuriro ry’abantu bakuru b’inararibonye bafite ubumenyi ku mateka n’umuco by’Abanyarwanda biyemeje kubisigasira no kubisangiza abato.

Andi makuru avugwa ku bigwi bya Mpyisi ni uko yari umwe mu bapisiteri b’intiti bagize uruhare mu gushyira Bibiliya mu Kinyarwanda mu buhinduzi bwayo bwabanjirije ubundi kuva Ubukirisitu bwaduka mu Banyarwanda.

Ifoto: The New Times

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version