Leta Y’u Burundi Ntiyishimiye Abaturage Bayo Bagurisha Ikawa Mu Rwanda

Ikawa ni igihingwa ngengabukungu henshi muri Afurika

Abahinzi b’Ikawa mu Burundi bari mu mazi abira kubera ko bagurisha ikawa mu Rwanda. Ubuyobozi  bw’iki gihugu buvuga ibyo bariya bahinzi b’ikawa bakora bidakwiye.

Abanyapolitiki bo mu Burundi bavuga ko bazafatira ibihano abahinzi b’ikawa bo mu Ntara ya Kayanza kubera ko bagurisha ikawa mu Rwanda kandi iki gihugu[u Burundi] cyarafunze umupaka ugihuza n’u Rwanda.

Amakuru agera kuri Taarifa avuga ko hari abaturage bari muri Koperative y’abahinzi b’ikawa bo mu Ntara ya Kayanza bahinga, bakeza ikawa barangiza bakayigurisha mu Rwanda kubera ko u Rwanda rwishyura neza.

Ni Koperative irimo abahinzi 2000.

- Kwmamaza -

Aba baturage bafata urugendo rwa Kilometero 40 bakaza kugurisha ikawa n’Aabanyarwanda kuko babibonamo inyungu.

Basanzwe batuye mu Mudugudu wa Nyamiyogoro, muri Komini ya Muruta mu Ntara ya  Kayanza.

Ikindi Taarifa izi ni uko  mbere y’uko bafata icyemezo cyo kugurisha ikawa mu Rwanda, babanje gukomanyirizwa n’abashinzwe ubuhinzi mu gihugu cyabo.

Kubera ko iyo umuntu yejeje aba agomba kubona aho agurusha umusaruro we, byabaye ngombwa ko bashakira isoko mu Rwanda.

Umuturage witwa Pierre Niyonkuru( amazina ye nyakuri si ayo) yabwiye ikinyamakuru kigenga cyo mu Burundi kitwa Burundi Iwacu ko  kimwe mu bibazo abahinzi b’ikawa mu Burundi bafite ari uko n’iminzani iyipima ibiba.

Ni iminzani ikoresha urushinge ikagira uburyo abacuruzi bayitunganya k’uburyo ibilo umuhinzi azanye gupimisha bigabanywa akishyurwa make kandi mu by’ukuri ibilo ari byinshi.

Niyonkuru ati: “  Mu by’ukuri iminzani y’inaha irabeshya. Ikibazo kandi ni uko iba iriho ikirango cy’ikigo cy’u Burundi gishinzwe ubuziranenge, BBN (Burundian Bureau of Standardization). Hari igihe umuhinzi aba azi neza ko yejeje ibilo bitanu( 5Kg) ariko yagera ku munzani bakamubwira ko ari bitatu agashoberwa.”

Ikindi ni uko ibiciro ku isoko mu  Burundi biri hejuru cyane k’uburyo guhaha byabaye ikibazo kuri benshi.

Imvugo y’uko Kuramba ari ukuramuka, iby’ejo bikabara ab’ejo’ iravugwa cyane mu Ntara z’u Burundi.

Wa Murundi rwavuze haruguru agira ati: “ Iby’iwacu birahenze k’uburyo kugira ngo ugure ikilo cy’ifu y’ubugari ugomba kugurisha byibura ibilo bibiri by’ikawa yeze neza.”

Ikibazo bafite kandi ni uko usanga ibyo kubibira ku minzani ari ibintu bikorwa kenshi.

Guverineri w’Intara ya Kayanza witwa Rémy Cishahayo avuga ko kuba abahinzi b’ikawa bo mu Ntara ayobora bayigurisha mu Rwanda bidaterwa n’uko bishura neza, ahubwo biterwa n’uko ‘iryoshye cyane.’

Kuba iryoshye cyane ngo bituma Abanyarwanda bemera kuyigura ku giciro icyo ari cyo cyose basabwe.

Gufunga umupaka k’u Burundi birabuhombya…

 Kugeza ubu u Rwanda rwafunguye umupaka warwo n’u Burundi ariko u Burundi bwo ntiburawungura.

N’ikimenyimenyi ni uko ubwo Abanyarwanda bajyaga yo bibwira ko mu Burundi bafunguye umupaka, basanze atari ko bimeze, ahubwo basabwa gusubira iwabo.

Hashize amazi ane u Rwanda rufunguye umupaka warwo n’u Burundi ariko u Burundi bwo ntiburabikora.

Hari  taliki 7, Werurwe 2022 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yafataga icyemezo igafungura imipaka y’ubutaka uruhuza n’u Burundi.

COVID-19 niyo yari yarabaye intandaro yo kuwufunga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko ku ruhande rw’u Burundi nta cyemezo kirafatwa gikomorera abaturage b’u Rwanda  kwambuka nta nkomyi.

Icyakora kuba abahinzi b’ikawa mu Burundi bayigurisha mu Rwanda ni icyemezo cy’uko bakeneye  guhahirana narwo.

Ni ikimenyetso cy’uko bifuza ko Leta yabo yafungura umupaka bagahahirana n’abaturanyi nk’uko byahoze.

U Rwanda rwateye intambwe zerekana ko rushaka kubana n’u Burundi.

Minisitir w’Intebe Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta bamaze kujya mu Burundi  mu muhango wo kwizihiza Umunsi bwizihirizaho ubwigenge.

Dr Vincent Biruta we ubwo aherukayo yashyikirije Perezida Evariste Ndayishimiye ubutumwa yahawe na mugenzi we  uyobora u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Ntabwo ibyari bibukubiyemo byamenyekanye.

Uko biri kose ariko, ubutegetsi bw’i Gitega bwagombye kureba uko umupaka wabwo n’u Rwanda wafungurwa, bigakorwa mu nyungu z’abaturage, hanyuma ibyo butumvikanaho n’ubutegetsi bw’i Kigali ‘bigakomeza kuganirwaho’ mu bundi buryo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version