Leta Y’u Rwanda Yagize Icyo Ivuga ‘Ku Kindi Kirego’ Iregwa No Kwa Rusesabagina

Umuryango wa Paul Rusesabagina waduye ikindi kirego kivuga ko Leta y’u Rwanda n’Umukuru warwo ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Ambasaderi Johnston Busingye bagize uruhare mu cyo bise ‘ishimuta’ rya Rusesabagina akagezwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abo muri uriya muryango batanze kiriya kirego bavuga ko Leta y’u Rwanda yagombye kuwishyura Miliyoni 400$, ni ukuvuga miliyari 400 Frw.

Abo mu muryango wa Rusesabagina bongeye kurega u Rwanda. Uyu ni umukobwa we Carine Kanimba Rusesabagina

France 24 yanditse ko Leta y’u Rwanda yakoze umugambi wo gushimuta Rusesabagina akavanwa aho yari atuye muri Texas kugeza ageze mu Rwanda.

Rusesabagina aherutse gukatirwa n’inkiko z’u Rwanda igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya uruhare mu bitero byagabwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe bikica abantu.

- Advertisement -

Bamwe mu babirokotse banaregeye indishyi mu rukiko n’ubwo bwose hari bimwe mu byaregerwaga bataboneraga ibimenyetso kubera ko ngo byangijwe n’abagizi ba nabi k’uburyo kubibonera ibimenyetso bishingirwaho mu rukiko byari bigoye.

Paul Rusesabagina ubu afungiye mu Rwanda

Muri Kanama 2020 nibwo Paul Rusesabagina yafatiwe i Kigali ari mu ndege yibwiraga ko igwa i Bujumbura ariko igwa i Kigali.

Icyo Leta y’u Rwanda ibivugaho…

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Bwana Alain Mukuralinda mu kiganiro kihariye yahaye Taarifa yavuze ko iby’uko Paul Rusesabagina yashimuswe nta shingiro bifite.

Yagize ati: “Icyo mbivuga ho ni uko ibyo kuvuga ko yashimuswe nta shingiro bifite kuko Rusesabagina yivanye k’ubushake iwe mu rugo, muri USA ajya gufata indege imugeza Dubai ahafatira indi imuzana mu Rwanda azi ko agiye i Burundi, kandi ibi byose bikorwa nta gahato na busa ashyizweho.”

Mukuralinda avuga kou  Rwanda nk’ibindi bihugu byose ku isi mu rwego rwo kurengera umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’igihugu, rwarakoze ibyangombwa byose ngo ukekwaho ibyaha by’iterabwoba byahitanye inzirakarengane agezwe imbere y’ubutabera.

Ati: “ Nta gitangaza kirimo kuko nta kinyuranyije n’amategeko ndetse n’amahame mpuzamahanga rwakoze nk’uko nta  n’iyicarubozo yakorewe.”

Icyakora, Alain Mukuralinda avuga ko u Rwanda rwagejeje Paul Rusesabagina imbere y’Urukiko aburana ku mugaragaro maze urukiko, rushingiye ku bimenyetso bifatika birimo n’ibyo yashinjwe n’abo bareganwaga, rumuhamya ibyaha bitandukanye birimo n’icy’iterabwoba cyaguyemo kikanakomerekeramo abantu benshi batandukanye.

Taarifa yamenye ko taliki 03, Gicurasi, 2022 abo kwa Rusesabagina bazakoresha ikiganiro n’itangazamakuru bakavuga byinshi mu bikubiye muri kiriya kirego.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version