Limbé Aho Amavubi Acumbitse Hateye Hate ?

Amavubi y’u Rwanda yaraye ahagurutse i Douala yerekeza ahitwa mu Mujyi wa Limbé. Yakoze urugendo aherekejwe n’imodoka z’intambara mu rwego rwo kuyarinda kuko mu gace yagiyemo kavugwa abarwanyi.

I Douala yari acumbikiwe muri Hotel yitwa Résidence La Falaise. Azakina umukino wayo na Togo kuri uyu wa Kabiri tariki 26, Mutarama, 2021.

Ikipe y’igihugu ya Togo yitwa Les éperviers mu Kinyarwanda bisobanuye ‘Uduca’.

 Limbé: Umujyi w’imikino n’amahumbezi…

- Kwmamaza -

Izina Limbé rikomoka ku muhanga mu bwubatsi w’Umudage witwa Limburgh.

Abazi amateka ya kariya gace bavuga ko uriya Mudage yahubatse ibiraro bihuza uduce dutandukanyijwe n’imigezi. Uko ibihe byasimburanaga, niko abatuye kariya gace baje kukita Limbé babisinishije na Limburgh.

Iri zina ryaje kwemezwa na Perezida Ahmadou Babatoura Ahidjo.

Uyu mujyi kandi wamenyekanye kubera ubucuruzi bw’abacakara bwahakorewe kuko uturiye inyanja ya Atlantique  yambukirizwagaho abacakara bajyanywe muri Amerika mu Kinyejana cya 17 Nyuma ya Yezu.

Indimi zikoreshwayo ni Icyongeza n’Igifaransa ariko abaturage bo mu cyaro biganirira mu ndimi gakondo zitwa Bimbia na Isubu.

Ni agace kandi gaturiye inkengero z’inyanja gakunze kubamo amahumbezi.

Limbé kandi ni ahantu haba abakunzi b’imikino cyane cyane umupira w’amaguru.

Haba amakipe yawo azwi nka Njala Quan Sports na Best Stars.

Stade ya Limbé yitwa Limbe Stadium niyo Amavubi FC ari bukiniriho na Togo, ikaba yarubatswe ku nkunga ya Banki y’Abashinwa yitwa the Exim Bank of China.

Amavubi yagezeyo araruhuka…

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26, Mutarama, 2021 nibwo Amavubi y’u Rwanda ari bukine umukino wa nyuma n’Uduca twa Togo.

Nyuma yo kugera muri Limbé, abakinnyi b’Amavubi baruhukiye muri Hotel yitwa FINI Hotel.

Mu masaha y’umugoroba bakoze imyitozo

Amavubi yagiye aherekejwe n’ingabo

Kugeza ubu amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu banyamakuru baherekeje Amavubi avuga ko abakinnyi bayo bamerewe neza kandi bahize kuzatsinda Togo.

Limbe iherereye ku nkengero z’Inyanja y’Atlantique

 

Ni umwe mu mijyi myiza ya Cameroun
Haturiye Inyanja y’Atlantique
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version