Mbere na mbere Linda Melven ni Umwongerezakazi ukora itangazamakuru ricikumbuye. Mu myaka ya mbere y’umwuga we, Linda yandikiye ikinyamakuru The Evening Standard nyuma akomereza kuri The Sunday Times.
Yakoreye kandi n’ikindi cyazobereye mu gucukumbura kitwa The Insight Team.
Linda Melven yaje kuva mu itangazamakuru atangira kwandika ibitabo kugeza ubu akaba amaze kwandika ibigera kuri birindwi.
Yigeze no kwigisha muri Kaminuza ya Wales iri ahitwa Aberystwyth, yigisha Politiki mpuzamahanga.
Kimwe mu bitabo yanditse bwa mbere kigakundwa ni icyo yise ‘Techno-Bandits’ yanditse afatanyije na na Nick Anning na David Hedbitch mu mwaka wa 1984.
Harimo inkuru y’uburyo Minisiteri y’ingabo y’Amerika yakoze uko ishoboye ngo iburizemo umuhati w’Abasoviyete bashakaga kwiba Amerika ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 1986 yanditse igitabo[wenyine] yise ‘The End of the Street’cyari gikubiyemo ibikorwa byakozwe n’uwitwa Rupert Murdoch washakaga kwigarurira amacapiro yose yakoreraga mu Bwongereza kugira ngo abone uko yubaka uruganda runini rufite imashini zicapa.
Rupert Murdoch ni umuherwe w’Umunyamerika ariko ukomoka muri Australia.
Mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, Madamu Linda Melven yanditse igitabo kinini kirimo uko yabonaga imikorere y’Umuryango w’Abibumbye, iyi ikaba ari imikorere yakorerwaga mu buryo bw’ibanga.
Igitabo yise Ultimate Crime cyarakunzwe ndetse kiba ishingiro ry’ibiganiro by’uruhererekane byacishwaga kuri televiziyo zitandukanye muri Amerika bivuga kuri UN.
Guhera mu mwaka wa 1994 kugeza kuri uyu wa Kane taliki 14, Mata, 2022, Linda Melvern yanditse yitonze amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Asanzwe ari na Visi Perezida w’Ihuriro mpuzamahanga ry’Intiti ziga ibya za Jenoside, ihuriro bita International Association of Genocide Scholars.
Yigeze no kuba Umujyanama mu bya gisirikare mu Bugenzacyaha bw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahoze rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR.
Linda yahaga ubushinjacyaha inyandiko n’ibindi bihamya bifatika bwashingiragaho mu gutegura ibirego n’ingingo zo gukoresha mu rukiko.
Ni ingingo zabaga zishingiye ku bihamya by’amateka n’amategeko zerekana uruhare rwa Guverinoma ya Juvenal Habyarimana n’iz’iy’Abatabazi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mwaka wa 2017, Linda Melvern ari mu bantu Perezida Paul Kagame yambitse umudari w’igihango kubera ubushuti burambye afitanye n’u Rwanda.
Mu gitabo yaraye amuritse yise “Intent to Deceive: Denying the Genocide of Tutsi”, ni ukuvuga ‘Umugambi wo kuyobya no Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi’.
Yavuze ko gikubiyemo inyandiko zisobanura neza uko ingengabitekerezo yabibwe n’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko bo n’ababashyigikiye bakorana bya bugufi mu guhakana uruhare bayigizemo.