Imikino
Perezida wa Kiyovu ati: “ Abakozi bihuse batangaza ibyo tutemeranyijeho”

Juvenal Mvukiyehe uyobora Kiyovu Sports yabwiye Taarifa ko abakozi be bashinzwe itumanaho bihuse batangaza ko ikipe ye yakiriye Kevin Ishimwe kandi batabyemeranyijeho. Avuga ko bari bakiri mu biganiro bitararangira.
Urubuga rwa Twitter rwa Kiyovu Sports rwanditse ko bishimiye kumwakira mu muryango mugari wa Kiyovu.
Bwana Mvukiyehe ati: “ Sinzi impamvu bahubutse bagatangaza ibintu tutabyemeranyijeho. Turi mu biganiro na Kevin Ishimwe ariko ntibirarangira.”
N’ubwo Mvukiyehe yirinze kwemeza ko Ishimwe ari uwabo, amakuru Taarifa ifite avuga ko Ishimwe Kevin ari umukinnyi wa Kiyovu ariko uzayikinira nk’ intizanyo. Mu kanya gashize ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru avuga ko ashobora gukomereza no muri Rayon Sports nabwo ari intizanyo.
Yari asanzwe akinira APR FC.
Twamenye kandi ko avuye muri APR FC kubera imyitwarire mibi, akaba yirukanywe igitaraganya ubwo bari mu mwiherero w’ikipe aho isanzwe iwukorera i Shyorongi.
Yari asanzwe afite amasezerano y’imyaka ibiri yasinye ubwo yavaga muri AS Kigali.
Yaramaze gukinira APR FC umwaka umwe.
Asanzwe akina aca ku mpande.
Kevin Ishimwe amaze gukinira amakipe mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sport SPORT, AS Kigali na Pepinière FC.

Ishimwe ari muri Kiyovu

Yari asanzwe akinira APR FC
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda2 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda1 day ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki2 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga20 hours ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere