Mu ijambo yagejeje ku batuye KwaZulu Natal Umwami w’Abazulu witwa Misuzulu kaZwelithini yasabye abatuye buriya bwami koroherana, bagahagarika imidugararo imaze iminsi ica ibintu mu mijyi itandukanye harimo na Johannesburg..
Umwami Misuzulu kaZwelithini avuga ko gusahura no gutwika amaduka atari bwo buryo bwiza bwo kwerekana abantu batishimiye kuba Jacob Zuma yarafunzwe.
Ati: “ Kuva napfusha ababyeyi banjye nibwo bwa mbere mbonye abo mu bwoko bwacu batwikira igihugu ku manywa y’ihangu.”
Ubwo yagezaga ku baturage be, umwami Misuzulu yari kumwe na Minisitiri we w’Intebe witwa Mangosuthu Buthelezi wamufashaga mu kugeza ijambo kuri bariya baturage.
Ku rundi ruhande ariko, avuga ko kuba abantu bakennye kandi bakaba badafite akazi biri mu bituma hari abaturage bakora ibikorwa by’urugomo.
Kugeza ubu imidugararo imaze igihe muri Afurika y’Epfo imaze kugwamo abaturage barenga 70.