Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Lionel Sentore Waririmbye ‘Uwangabiye’ Ari Hafi Kumurika Alubumu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Lionel Sentore Waririmbye ‘Uwangabiye’ Ari Hafi Kumurika Alubumu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 July 2025 4:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Lionel Sentore ubwo yasuhuzaga Perezida Kagame mu mwaka wa 2024.
SHARE

Sentore Lionel waririmbye imwe mu ndirimbo zacuranzwe cyane mu mwaka wa 2024 mu gihe cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi( yari Paul Kagame) agiye kumurika alubumu iriho iyo ndirimbo n’izindi.

Mu mpera za Nyakanga, 2025 nibwo azamurikira uwo muzingo muri Camp Kigali.

Uyu muhanzi usanzwe uba mu Bubiligi avuga ko iriya Alubumu yayise “Uwangabiye” kubera uko iyo ndirimbo ye yakunzwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu mu matora ya 2024.

Izaba iriho indirimbo 12 zigaruka ku rukundo, umuco, amateka n’ishimwe.

Mu gusobanura aho yakuye izina ‘Uwangabiye’, Sentore Lionel yavuze ko yayihimbiye abamugiriye akamaro baramugabira barimo Perezida Kagame, Sekuru witwaga Sentore Athanase, abamubyaye n’abandi.

Sentore ati: “Sogokuru yangabiye gukunda igihugu no gukunda umuco. Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa yangabiye uburere.”

Avuga ko yise Perezida Kagame ‘umugoboka-rugamba’ kuko yaduhaye igihugu gitekanye, angabira byinshi birimo Girinka n’iterambere.

Ati: “Iyi ndirimbo ni ishimwe rigaragaza ikiri ku mutima wanjye”.

Iki gitaramo cya Lionel Sentore kizabera i Kigali, azataramana n’abahanzi batatu barimo Ruti Joel, Jules Sentore n’Itorero Ishyaka ry’Intore.

Ni mu gihe Massamba Intore yatumiwe nk’umutumirwa w’icyubahiro, ariko ashobora guhimbarwa nk’intore, akaririmba mu gitaramo.

Alubumu izaba iriho indirimbo nka: Umukobwa w’Abeza, Teta, I.U.O.A.E, Uko Bimeze (ft. Mike Kayihura), Urera (ft. Elysee), Uwangabiye, Hobe, Mukandori (ft. Angela), Ntaramanye, Urukundo (ft. Boule Mpanya), Yanyuzuye Umutima na Haguruka Ugende.

TAGGED:IgitaramoKagameKwiyamamazaSentoreUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gaza: Abana Bari Bagiye Gufata Imiti Bahitanywe N’Igisasu
Next Article Abahinga Ikawa Bagiye Kwegerezwa Ifumbire Kuri Nkunganire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?