Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Lourenço Yemereye Tshisekedi Gukomeza Kumubera Umujyanama
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Lourenço Yemereye Tshisekedi Gukomeza Kumubera Umujyanama

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2025 6:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola witwa Téte António yatangaje ko Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yahuye na mugenzi we João Lourenço baganira uko bakomeza kugirana inama.

Antonio avuga ko Tshisekedi yemeranyije na João Lourenço atakiri umuhuza hagati y’u Rwanda na DRC -kuko yabaye Perezida wa Afurika yunze ubumwe- ko agomba gukomeza kumugira inama y’uburyo yakwitwara muri ibyo bibazo.

Tshisekedi yari yagiye gusura Angola kuri uyu wa Gatatu ahaganirira na mugenzi witegura gutangira kuyobora Afurika yunze ubumwe mu buryo bweruye.

Félix Tshisekedi yaherukaga i Luanda Tariki 18, Werurwe, 2025, nabwo akaba yaraganiriye na mugenzi we ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC aho M23 imaze igihe yarigaruriye ibice by’aho kandi ingabo ze zinanirwa kubiyambura.

Aba barwanyi nabo icyo gihe bagombaga kujyayo bakaganira ariko barabyihoreye kubera ko abayobozi babo bari baraye bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Abo barimo Bertrand Bisiimwa uri mu bakomeye batangije ishami rya Politiki rya M23.

Muri iki gihe wavuga ko hari icyizere cyo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC hashingiwe ku buhuza buherutse gukorwa na Qatar ubwo yahuzaga Kagame na Tshisekedi.

Bidatinze M23 yahise itangira gukura ingabo zayo i Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.

Gusa amakuru aheruka avuga ko hari bamwe mu barwanyi bayo basubiyeyo kubera ko uyu mutwe warashweho n’ingabo za kiriya gihugu bituma wisubira kuri kiriya cyemezo.

TAGGED:AfurikaAngolaCongoDRCfeaturedInamaIntambaraM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yahawe Ubuyobozi Bushya
Next Article Ingabo z’u Rwanda Muri Sudani y’Epfo Zambitswe Imidali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?