Lt Gen Musemakweli Yashyinguwe

Guhera Saa saba z’amanywa(1h00pm) nibwo hatangiye umuhango wo gushyingura Lieutenant General Jacques Musemakweli uherutse gutabaruka. Yashyinguwe mu irimbi rya gisirikare riri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Gasabo.

Uyu musirikare mukuru uri guherekezwa mu cyubahiro cya gisirikare yari asanzwe ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Yatabarutse tariki ya 11 Gashyantare 2021.

Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare, 2021 nibwo abakozi ba APR FC bamusezeyeho.

 Lt Gen Jacques Musemakweli yigeze kuyobora APR FC guhera muri 2013 kugeza tariki 08, Mutarama 2021 ubwo yasimburwaga na Major Gen Mubarakh Muganga.

Ibigwi bya Gen Musemakweli ni byinshi…

Umwe mu bari abasirikare nyuma gato y’uko Inkotanyi zibohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko hagati ya Nzeri n’Ukwakira, 1994,  Jacques Musemakweli yari umuganga ubaga ingabo zakomerekeye ku rugamba.

Yari Captain ushinzwe kwita ku ngabo zakomeretse.

Icyo gihe ngo Musemakweli yabaga muri battalion ya 15, n’aho Gakwaya waduhaye aya makuru yabaga muri 101 Simba Battalion, izi battalion zikaba zari muri Brigade ya 305.

Bwana Gakwaya icyo gihe yari afite imyaka 16 y’amavuko.

Yatubwiye ati : “Nzi  Afande Musamakweli tubana i Cyangugu muri brigade ya 305, ari Captain njye mba muri 101 muri 1994 aritwe dushinzwe kariya gace.”

Amakuru y’urupfu rwa Gen Musemakweli yageze ku bwanditsi bwa Taarifa mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 12, Gashyantare, 2021.

Yazize uburwayi.

Gen Musemakweli yari asanzwe ari Umugenzuzi Mukuru mu ngabo z’u Rwanda. Uyu mwanya yagiyeho muri 2019 avuye ku buyobozi bukuru bw’ingabo zirwanira ku butaka.

Yari atuye mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro.

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira

Afande Musemakweli yitabwe Imana tariki 11, Gashyantare, 2021
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version