Lungu ati: “ Ngomba Kwemera Ibyavuye Mu Matora Ngatanga Ubutegetsi’

Mu ijambo Edgar Lungu yagejeje ku baturage biciye kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze ko ari ngombwa kwemera ibyavuye mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, hakabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Ni nyuma y’uko uwo bari bahanganye Hakainde Hichilema atangajwe ko ari we watsinze amatora.

Amakuru yari amaze iminsi avuga ko Lungu ashobora kutazemera ibyavuye mu Matora, abishingiye ku ngingo y’uko hari bamwe mu bayobozi b’Ishyaka rye Patriotic Front baherutse kwicwa.

Ibi ariko siko byagenze kuko Edgar Lungu watangiye kuyobora  Zambia muri 2015 yabwiye abatuye kiriya gihugu ko yemeye ibyavuye mu matora.

- Advertisement -

Ati: “ Ndemeranya n’ibyavuye mu matora kugira ngohabeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.”

Kuri uyu wa Gatanu abatuye kiriya gihugu bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu, ahanganyemo abantu batandatu barimo Edgar Lungu na Hakainde Hichilema.

Aba bombi nibo bahanganye mu buryo bugaragara.

Lungu w’imyaka 64 yatangiye kuyobora Zambia mu mwaka wa 2015, n’aho  n’umunyemari  Hichilema –bakunze kwita “HH”  akaba nawe yari amaze igihe ashaka kujya ku ntebe isumba izindi muri Lusaka.

The Reuters ivuga ko abashoramari hirya no hino ku isi bari bamaze iminsi  bakurikiranira hafi ibizava muri ariya matora, kuko kiriya gihugu kimaze igihe kiri mu bibazo by’ubukungu butifashe neza.

Bamwe mu batuye Zambia bashinjaga ubutegetsi bwa Edgar Lungu kutavana abaturage mu bukene ahubwo akarushaho gushyira igihugu mu myenda y’amahanga cyane cyane u Bushinwa.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Daily Maverick giherutse kwandika  ko abatuye Zambia bavuga ko igihe kigeze ngo habe impinduka kandi bakemeza ko batishimiye imyitwarire ya ba bamwe mu bayobozi b’ishyaka Patriotic Front babahohotera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version