M23 Ntirebwa N’Iby’Agahenge Kaganiririweho Muri Angola

Umutwe wa  gisirikare urwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi uvuga ko agahenge gaherutse kuganirwaho i Luanda muri Angola hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo katawureba.

Bikubiye mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Kane taliki 01, Kanama, 2024  ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka ushinzwe kuvugira uyu mutwe mu bya politiki.

Kanyuka yanditse ko agahenge kaganiriweho umutwe avugira udahagarariwe katawureba.

Mu yandi magambo uyu mutwe ushaka ko nawo uhagararirwa mu biganiro bibera i Luanda cyangwa ahandi.

Icyakora abawuvugira bashima ko hari ibiganiro bigamje ko amahoro arambye agaruka ariko bakifuza ko nabo babigiramo uruhare.

Mu itangazo ryayo,  M23 ivuga ko ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo zitwaza ibyo biganiro by’agahenge hanyuma zikubura imirwano zitunguranye.

M23 ivuga ko iby’agahenge gaherutse kuganirwaho bitayireba

Ni uburyo ziba zibonye bwo kwisuganya kugira ngo zigabe ibitero kuri M23, ibi uyu mutwe ukavuga ko utakomeza kubyemera.

Utanga urugero rw’ibyigeze kuba taliki 07, Werurwe, 2024 ubwo habagaho ubwumvikane nk’ubwo ariko ako gahenge ntikarambe.

Abo muri uyu mutwe bavuga ko igihe cyose batewe baba bagomba kwirwanaho kandi bakarengera abasivili baba mu gace wigaruriye.

Kugira ngo amahoro arambye azaboneke, M23 ivuga ko ibiganiro ari byo bikenewe kandi nayo ikaba ibihagarariwemo.

Iki gitekerezo ntikijya na rimwe gihabwa agaciro n’ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko ivuga ko itaganira n’uyu mutwe kuko atari wo wirwanira ahubwo ari u Rwanda ruwufasha.

Ibi byavuzwe kenshi n’abashinzwe ububanyi n’amahanga b’iki gihugu ndetse na Perezida wacyo Felix Tshisekedi.

U Rwanda ruvuga ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bireba iki gihugu, ko Abanyarwanda badakwiye kubyitirirwa.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ibibera muri kiriya gihugu byibasira Abatutsi b’aho bibabaje ku buryo buri wese ushyira mu gaciro yagombye kubatabara cyangwa kubafasaha kugira ngo birwaneho badashirira ku icumu.

Hari mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Paul Kagame aganira n’abanyamakuru

Hagati aho hari inama iteganyijwe mu minsi iri imbere izamuhuza na mugenzi we Felix Tshisekedi ariko ikaba ikiri gutegurwa.

Irategurwa ku buhuza bwa Perezida wa Angola Joao Lorenco wagizwe umuhuza n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Lorenco afitiwe icyizere na Repubulika ya Demukarasi ya Congo nk’uko Umukuru wayo aherutse kubivugira muri Amerika.

Ku byerekeye agahenge gaherutse kuganirirwaho muri Angola, twabamenyesha ko hanzuriwemo ko hagiye gushyirwaho itsinda rizagenzura ihagarikwa ry’imirwano hagati y’impande zihanganye muri DRC.

Iryo tsinda rizaba rigizwe  n’abo mu Rwanda, muri DRC no muri Angola.

Rizahabwa imbaraga mu by’iperereza no mu bindi bikenewe ngo risohoze inshingano zose ryahawe.

Ifoto ibanza: Sultan Makenga

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version