M23 Yageze Muri Teritwari Nini Mu Zigize Kivu Ya Ruguru

Walikale niyo teritwari nini kurusha izindi zigize Kivu y'Amajyaruguru

Mouvément du 23 Mars( M23) yamaze kugera muri teritwari ya Walikale, iyi ikaba teritwari nini kurusha izindi zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kivu y’Amajyaruguru igizwe na Teritwari eshanu.

Muri Walikale abarwanyi ba M23 bakomeje guhashya ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zifatanyije na Wazalendo, uyu ukaba umutwe w’urubyiruko rukorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Sosiyete Sivile muri Walikale yabwiye BBC-dukesha iyi nkuru- ko imirwano yo ku Cyumweru muri ‘Groupements’ za Kisimba na Ikobo yatumye “abantu benshi” bahunga berekeza mu mujyi wa Pinga.

Ni agace bivugwa ko “M23 iri kurwana yerekezamo.

Umujyi wa Pinga uri mu bilometero 150 werekeza mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ari wo Goma.

Imirwano iri kuvugwa muri kiriya gice, ivuzwe mu gihe inzobere z’impande za DR Congo n’u Rwanda – zigizwe ahanini n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare – ziteganya kongera guhura zikiga ku “umushinga w’ibyakorwa” ngo hashyirwe bikorwa ingingo ebyiri z’ingenzi zageza ku mahoro.

Izo ngingo zatanzweho umurongo n’ubuhuza bukorwa na Angola zikaba ari gusenya umutwe wa FDLR kandi u Rwanda ruhagarika ibikorwa by’ingabo no kureka ingamba zo kwirinda rwafashe.

Kuva intambara hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangira na M23, kugeza n’ubu, u Rwanda rwahinjwe gufasha uyu mutwe.

Yaba Perezida Kagame yaba n’abandi bayobozi bakuru barabihakana, bekemeza ko iriya ntambara ireba abaturage ba DRC n’ubuyobozi bwabo, ko ntaho u Rwanda ruhuriye nabyo.

Iyi mirwano yahereye ku wa Gatandatu yarakomeje igera no kuri iki Cyumweru, taliki 27, Ukwakira, 2024.

Yaberaga mu gace ka Minjenje nk’uko bitangazwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Ni imirwano yatangiye kuri uyu wa Gatandatu ikaba ikomeje kugeza ubu.

Fiston Misona ukuriye ‘Société civile Forces Vives de Walikale’ mu butumwa yahaye BBC, avuga ko iyi mirwano yo mu mpera z’icyumweru yatumye abantu benshi bahunga.

Avuga ko batarabarura umubare nyabo w’abahunze ariko ‘babarirwa mu bihumbi’.

Ibinyamakuru muri RD Congo bivuga ko M23 igenzura uduce twa Walikale turimo Katobo, Luola, Mbukuru na Mukohwa.

Ikindi ni uko abarwanyi bayo bageze mu bilometero bisaga 20 uvuye mu mujyi wa Pinga – imwe muri ‘centre’ z’ingenzi muri Walikale ifite n’ikibuga cy’indege gito cyo mu bwoko bwa ‘Aerodrome’.

Wa muntu wo muri Sosiyete sivile asaba Leta ya DRC gukora uko ishoboye igahagarika ibitero by’uriya mutwe.

Ati: “Turasaba Leta ya Congo gukora ibishoboka byose igahagarika ibitero bya M23. Turayisaba gufasha abaturage bababaje barimo kuba inzirakarengane no gufasha abahungiye Pinga n’ahandi”.

Intambara mu Burasirazuba bwa DR Congo – yadutse bushya mu mpera y’umwaka wa 2021 – ikaba imaze gutuma abantu barenga igice cya miliyoni bava mu byabo .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version