Minisanté Yaburiye Abaturage Uko Bakwiye Kwitwara Ku Ducarama

Minisitiri w'ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda Marburg, akababwira ko badakwiye  gusagarira  uducurama bitewe n’uko ari two byagaragaye ko twazanye kiriya cyorezo.

Ubutumwa bwe buvuga ko ari ngombwa ko abaturage bamenya ko Marburg yagaragaye mu Rwanda yatewe ahanini n’uducurama, ariko akavuga ko uducurama ‘twose’ atari nyirabayazana wa kiriya cyorezo.

Ati: “ Hari uducurama dukunda kurya imbuto tuzwi nka fruits bats hakaba ariho iyi virusi yaturutse ijya ku murwayi wa mbere. Ayo makuru nayo yaje kumenyakana ku buryo byafashishe ko tumenya ibyorezo nk’ibi ndetse tukabasha no kubirwanya n’ahandi hose byaba biri.”

Kumenya amakuru y’inkomoko y’icyorezo ni ingenzi mu kumenya uko ibyorezo nk’ibyo byakumirwa ejo hazaza.

Sabin Nsanzimana avuga ko iyo uvuze uducurama ukongeraho ko ari two nyirabayazana w’indwara, hari abantu benshi bashobora kwihutira kuvuga ngo ‘reka njye kurwanya utwo ducurama niho dutera uburwayi’.

Avuga ko byaba ari ukwibeshya kuko uducurama atari two dusanga abantu aho bari ngo tubanduze, ahubwo abantu ari bo badusanga tukabanduza.

Ni utunyamaswa dukunda kwihisha abantu kandi twanga kujya ahagaragara kubera gutinya urumuri.

Minisitiri Nsengimana avuga ko igihe abantu badusanze aho turi ari bwo tubanduza kuko hari ubwo tuba dusohora amatembabuzi cyangwa undi mwanda ushobora kubamo virusi zanduza abantu.

Yemeza ko kurwanya uducurama atari wo muti mu gukemura kiriya kibazo ndetse ngo dufitiye akamaro abahinzi kuko tugira uruhare mu kubangurira ibimera, urwo ruhare rukaba rungana na 40%.

Ati: “ Umuti ni ukwirinda kwegerana natwo no kwirinda gukora ku byo duta cyangwa gukora kubiva muri two”.

Nsanzimana avuga ko Leta-mu nzego zayo zitandukanye- iri gukora uko ishoboye ngo inyamaswa nk’izi zirindwe kwegerana n’Abanyarwanda.

Yunzemo ko mu gukumira iyi ndwara yica, gukingira bizakomeza gukorwa, akemeza ko abantu 1,500 bo hirya no hino mu Rwanda  bamaze gukingirwa Marburg.

Izindi nshingano za Minisanté ni ugukomeza kuvura abamaze kwandura iriya ndwara no gukurikirana ngo hamenyekane abandi bahuye n’abarwaye, bigakorwa hagamijwe kubavura ngo batanduza abandi.

Asaba abaturage gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ibisigisigi bya Marburg kuko igihari nubwo bitakiri nka mbere.

Marburg ni indwara iterwa na virusi ya Marburg yandura vuba kandi yica.

Mu  mujyi wa Marburg mu Budage mu mwaka wa 1967 niho iyi ndwara yaragaraye bwa mbere, bituma yitirirwa iryo zina.

Ikwirakwizwa mu gukora mu matembabuzi harimo amaraso, amacandwe, ibirutsi, inkari, ibimyira, ibyuya n’umusarani by’uwanduye iyi virusi.

Ikwarakwizwa  kandi binyuze mu gukora ku bintu nk’ibiryamirwa, imyenda, imikondo y’inzugi n’ahantu amatembabuzi y’uyirwaye yageze.

Abarwayi bayo bataragaragaza ibimenyetso baba bafite ibyago bike byo kwanduza.

Ibimenyetso byayo bitangira kugaragara neza hagati y’iminsi ibiri n’iminsi 21 nyuma yo kwandura.

Iyo virusi yageze ku gikoresho runaka iba ifite ubushobozi bwo kukimaraho iminsi iri hagati y’ine n’itanu itarapfa.

Minisanté ivuga ko nta muti uzwi wemejwe mu buryo budasubirwaho wa Marburg uratangazwa, icyakora hakaba urukingo rw’ubutabazi ruhabwa abantu bari mu bibasiwe  kurusha abandi.

Umurwayi wa Virusi ya Marburg ahabwa ubuvuzi bumufasha guhangana n’ibimenyetso kandi abahuye n’uwanduye virusi ya Marburg barashakishwa bakanakurikiranirwa kwa muganga.

Ingamba zo kwirinda Marburg zirimo gukaza ingamba z’isuku binyuze cyane cyane mu gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune no gukoresha imiti isukura intoki (Hand Sanitizers).

Byiyongeraho no kwirinda kwegerena n’umurwayi ufite ibimenyetso.

Ikindi ni ukwirinda gusuhuzanya abantu bakoranaho cyangwa bahoberana  no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi.

Abantu bagomba kandi kwirinda gukora ku mubiri w’umuntu wapfuye azize Virusi ya Marburg ni ingenzi cyane.

Abaganga basabwa kwambara ibikoresho byabugenewe mu gihe bita ku murwayi wa Marburg.

Umva ubutumwa bwa Minisitiri Nsanzimana: 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version