Ibiti Miliyoni 65 Bigiye Guterwa Hirya No Hino Mu Rwanda

Izi ni zimwe mu ngemwe z'ibiti byatewe mu Cyumweru gishize( Ifoto@Minisiteri y'ibidukikije)

Minisiteri y’Ibidukikije iherutse gutangaza ko hirya no hino mu Rwanda hagiye guterwa ibiti miliyoni 65. Ni mu gihe 30% by’ubutaka bw’u Rwanda biteye ibiti.

Kubitera bizakorwa mu rwego rwo gukomeza umuhati w’u Rwanda wo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisiteri y’ibidukikije ifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi, One Acre Fund na Tubura babitangaje nyuma yo kwishimira ibiti Miliyoni 100 byatewe n’iki kigo mu myaka irindwi ishize.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Valentine Uwamariya avuga ko ashima ubufatanye buri hagati y’iyi Minisiteri n’uyu mushinga.

Uwamariya ati: “One Acre Fund ni umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Minisiteri y’ibidukikije.Uyu mwaka barishimira ko bamaze gutera igiti cya miliyoni 100 ariko nanone tuzakomezanya.”

Kugira ngo ibyo biti bizatange umusaruro, Minisitiri Uwamariya avuga ko hazakorwa ubushakashatsi ku biti biterwa byarangiza gukura bigasigasira ubutaka.

Ubuso bw’u Rwanda bungana na 30% buteyeho amashyamba nk’uko igishushanyo mbonera kibiteganya.

Icyakora harifuzwa ko buri gace kose mu gihugu no mu ngo z’abaturage haterwa ibiti.

Dr. Uwamariya avuga ko ibiteganyijwe nibikorwa uko byanditswe, bizaba ari intambwe ishimishije mu gukomeza kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati:“ Urugendo igihugu cyakoze mu gutera igiti rurashimishije kuko tugeze kuri 30% urebye ahari mashyamba ku buso bw’igihugu ariko ntidushaka guhagararira aho. Bisaba ko dutera n’ibindi biti. Muri iki gihe cy’umuhindo twateguye ingemwe miliyoni 65 dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Ibyo biti bigizwe n’ibiti by’ishyamba, ibivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto n’iby’imitako.”

Umuyobozi mukuru wa One Acre Fund-Tubura mu Rwanda, Belinda Bwiza, avuga ko bishimira ko bamaze gutera mu Rwanda ibiti miliyoni 100 mu myaka irindwi ishize.

Umuyobozi mukuru wa One Acre Fund Belinda Bwiza

Bishimira iyi ntambwe, bakemeza ko bazakomeza gutera ibindi mu Ntara zose z’u Rwanda.

Bwiza Belinda ahamagarira abandi bafatanyabikorwa kujya muri uwo mushinga ugamije gufasha u Rwanda guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Bwiza ati: “Twabikoze mu bufatanye na Guverinoma, abakorera bushake bayo nibo bahaye abahinzi ibiti. Ikintu turimo gukora ni ubushakashatsi ngo turebe ko abagenerwabikorwa barushaho kumera neza, bakirinda gutema ibiti bitarakura neza”.

One Acre Fund-Tubura iteganya ko uyu mwaka uzarangira iteye ibiti miliyoni 25.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version