M23 Yashyizeho Umuyobozi Wa Rutchuru

Kuri uyu wa Gatandatu amakuru aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo  aravuga ko abarwanyi ba M23 bamaze gushyiraho umuntu uyobora Agace ka Rutchuru.  Ikindi ni uko no mu bindi bice yamaze kwigarurira n’aho yahashyize  abayobozi.

Uwashinzwe kuyobora Intara ya Rutchuru yitwa Wilson Ngarambe.

Iyi ntebe y’ubutegetsi yayisimbuyeho  Col Luc Albert Nyengele wari warashyizweho na Perezida  Tshisekedi mu kiswe Etat de Siège.

Uyu musirikare bivugwa ko yahungiye ahitwa Mabenga.

- Advertisement -

Umugabo wiwa Cedrick Sadiki uri mu bavuga rikijyana yanditse ko Ibiro bya Ngarambe bizakorera muri Sheferi ya Bwiza.

Hagati aho kandi abasirikare ba M23 bakomeje gusatira Umujyi wa Goma.

Wilson Ngarambe.( Ifoto: Rwanda Tribune)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version