DRC Yirukanye Ambasaderi W’u Rwanda

Nyuma y’igihe Ubutegetsi bw’i Kinshasa bushinja u Rwanda gushyigikira M23, bwafashe umwanzuro wo kwirukana uwari uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu Ambasaderi Vincent Karega.

Hagati aho kandi imirwano hagati ya M23 n’ingabo za DRC irakomeje ndetse uyu mutwe w’abarwanyi uherutse gushyiraho umuntu ugomba kuyobora Akarere ka Rutchuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iby’uko Karega atagishakwa muri kiriya gihugu byaraye bitangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC Bwana Patrick Muyaya.

Yabitangarije kuri televiziyo y’igihugu nyuma y’Inama idasanzwe yaraye ihuje Perezida Tshisekedi n’abandi bayobozi bakuru muri Politiki no mu ngabo.

- Kwmamaza -

Amakuru avuga ko muri iriya nama Perezida Tshisekedi yagaragazaga umujinya w’ibiri kubera mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Mu minsi yashize abasirikare bakuru bagize Inama nkuru y’umutekano wa DRC basabye Guverinoma y’igihugu cyabo guhagarika amasezerano yose iki gihugu gifitanye n’u Rwanda.

Hagati aho ikigo gikurikiranira hafi ib’umutekano muri Burasirazuba bwa DRC kitwa Kivu Security Tracker kivuga ko M23 kuri uyu wa Gatandatu yigaruriye imijyi ibiri ariyo Kiwanja ndetse na Rutchuru, aha hanyuma yahise ishyiraho n’umuntu ugomba kuhayobora witwa Wilson Ngarambe nk’uko Rwanda Tribune yabyanditse Taliki 29, Ukwakira, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version