M23 Yavuye Mu Bice Yari Ifite, Mai-Mai Irabifata

Amakuru atanganzwa  n’abanyamakuru ku giti cyabo ndetse n’urubuga rw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye avuga ko abarwanyi ba M23 bavuye mu bice byinshi bari barigaruriye. Bimwe muri byo byahise byigarurirwa na Mai-Mai na Nyatura.

Guhera mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 13, Werurwe, 2023 nibwo amasasu yahagaze kuvuga.

Ahari umutuzo kurusha ahandi ni muri Masisi no mu nkengero za Sake muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abaturage bavuga ko babonye abarwanyi benshi ba M23 bava mu bice bari bamaze iminsi bakambitsemo, ariko bamwe bakavuga ko bishobora kuba ari amayeri ya gisirikare yo ‘gusubira inyuma kugira ngo uzasimbuke neza ugere kure’.

- Advertisement -

Abarwanyi ba M23 bavuye ahitwa Bashali mu gace ka Mweso ahagana saa sita z’ijoro kandi ngo batwaye n’abantu babo bari barwariye mu bitaro by’aho hantu.

Bivugwa ko nyuma yo kuva muri Mweso bakomereje ahitwa Kitshanga, abandi bagana Muongozi, Busumba na Kirumbu, hose hakaba ari mu nkengero za Mweso.

Mai-Mai na  Nyatura byahateye amajanja…

Mai-Mai Yakutumba

Radio Okapi yanditse ko igitangaje ari ko nyuma y’uko M23 ivuye muri biriya bice, abarwanyi ba Mai-Mai na  Nyatura  bahise bahafata.

Ubwo bahinjiraga barashe amasasu menshi yo kwereka abaturage ko ari bo bahayoboye.

M23 kandi ngo ntikigaragara mu bice bya Karuba, Muremure, Nkingo, Kagano na Kihuli.

Ku wa Gatandatu taliki 11, Werurwe, 2023 ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko bugiye gukura abasirikare bayo mu bice bitandukanye yari yarigaruriye kugira ngo abasirikare b’u Burundi n’aba EAC babone uko batangira akazi nta mbogamizi.

Icyakora amakuru avuga ko abasirikare b’u Burundi bataragera mu bice boherejwemo.

Baracyategura uko bizakorwa n’icyo bizasaba.

Abatuye mu bice M23 yahoze igenzura babwiye Radio Okapi ko bafite impungenge ko bidatinze, indi mitwe itarebwa n’ibiganiro bihuza Leta ya Congo n’abayirwanya, izafata ibice M23 yagenzuraga ikahagira  isibaniro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version