Video bivugwa ko yafashwe ku wa Kane tariki 26 Ukuboza, 2024 niyo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bikozwe na Lt Col Willy Ngoma uvugira M23.
Ni amashusho arimo abantu bambaye imyambaro ya gisirikare iriho ibendera rya DRC n’abasivile, M23 yemeza ko ari abo mu ngabo za Congo n’abo bafatanya barimo urubyiruko rwa Wazalendo n’abo muri FDLR.
Muri abo bantu harimo umwana ufite imyaka 13, abo muri M23 bakavuga ko uwo mwana ari urugero rwerekana ko FDLR ikoresha abana ku rugamba kandi bitemewe.
Ubwo iyi nkuru yasohokaga, ntacyo ingabo za DRC zari zatangaje kubyo zishinjwa.
Ikindi ni uko muri iyi video nta muntu wahawe umwanya ngo yivuge, avuge nabo bakorana.
Bafatiwe ahitwa Alimbongo muri Teritwari ya Lubero nk’uko M23 ibivuga, aka kakaba agace kamaze iminsi karimo imirwano ikomeye.
M23 kandi yerekanye intwaro ivuga ko yambuye abo barwanyi zirimo imbunda ziremereye za machine guns, amasanduku arimo amasasu ….