M23 Yerekanye Intwaro Ivuga Ko Yanyaze Abacanshuro

Amashusho bivugwa ko yafashwe n’abarwanyi ba M23  yacishijwe kuri Twitter, arerekana intwaro yemeza ko zatawe n’abacanshuro bafasha FARDC ku rugamba.

Mu mezi make ashize nibwo bamwe mu bacanshuro baturuka mu Burusiya no muri Roumania batangiye kugera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko bahagarariwe n’Umufaransa witwa Olivier Bazin bahimba  Col Mario.

Video  ya M23 yerekana abasirikare bayo bikoreye intwaro ziremereye.

- Advertisement -

Bari bakurikiranye ku murongo bavuye ku rugamba ariko nta nkomere yari ibarimo.

Biganjemo abasore b’intarumikwa batambuka bavuga Igiswayile n’Ikinyawanda gike.

Bari bavuye ku mirongo y’urugamba na FARDC n’abo  ifatanyije iherutse kubera muri Teritwari ya Rutshuru.

Abo bafatanyije bavugwa aha ni FDLR, Mai Mai n’abacanshuro bo mu Burusiya na Roumania.

Bivugaga imyato bavuga ko batahanye iminyago irimo imbunda ziremereye zo mu bwoko bwa Mortier 60 MM, RPG, Machine Guns n’umurundo wa AK47 zikiri nshya.

Ijwi riri mu mashusho ari ku rubuga rw’uyu mutwe,  riragira riti:  “N’abazungu b’Abarusiya murebe ibyo bataye byose, murabona RPG, murabona Mortier nshya, iyi Guverinoma yacu sinzi ko iyi ntambara barwana bazayitsinda.”

Bishongoye ku bo bahanganye babacira umugani uvuga ko ‘akari bupfe kabungira akari bukice”.

Kuba izi ntwaro M23 izikuye ku barwanyi barimo na bariya bacanshuro ni ikindi kimenyetso kivuga ko iby’uko ihabwa intwaro n’u Rwanda nta shingiro bifite.

Igizwe n’abarwanyi bazi akazi kabo, bafite ubushobozi bwo kwambura uwo bahanganye intwaro, imiti n’ibiribwa, bikabahesha uburyo bwo gukomeza kurwana na mususu.

Hagati aho Turikiya iherutse guha Repubulika ya Demukarasi ya Congo intwaro ziremereye.

Icyo gihe M23 yatangaje ko yishimiye izo ntwaro zahawe Congo kuko bazazibambura ku manywa y’ihangu izindi bakazigura ku giciro gito.

Icyakora nta ruhande mu zihanganye na M23 ruragira icyo rutangaza kuri ibi bigwi uyu mutwe uri kwivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version