M23 Yerekanye Intwaro Zikomeye Ivuga Ko Yambuye Ingabo Zidasanzwe Za DRC

Ibya M23 n’abo bahanganye biri gufata intera ndende uko iminsi ihita. Nk’ubu abarwanyi b’uyu mutwe batangarije kuri X ko hari intwaro zikomeye baherutse kwaka ingabo za DRC zifatanyije n’abitwa Wazalendo, Nyatura n’abandi.

Ni intwaro bigaragara ko zikomeye kandi zikiri nshya.

Major Willy Ngoma uvugira uyu mutwe, avuga ko  FARDC  irwana ikoresheje abasirikare bayo bakomeye bagize umutwe udasanzwe bita les Hiboux( Ibihunyira mu Kinyarwanda).

Ikindi Ngoma avuga ni uko hari n’abacanshuro b’Abazungu baha umusada ingabo za DRC.

Icyakora ngo abo bose nta mbaraga bafite imbere ya M23 kuko imaze no kubambura intwaro nyinshi.

Ikibabaje ngo ni uko izi ntwaro ari nazo abo barwanyi ba Wazalendo n’ingabo za DRC  baherutse gukoresha bica abaturage b’aho bagiye baca, babaziza uko bateye no kuba bavuga Ikinyarwanda.

Willy Ngoma yahaye ijambo Major Roben Makomari uyobora imwe muri batayo za M23  ngo avuge uko banyaze izo ntwaro.

Major Makomari avuga ko izo ntwaro ari zimwe muzo banyaze ingabo za DRC bamaze iminsi barwana.

Ati: “ Izi ni nke mu zindi twafashe. Nk’iyi ni imbunda ikoreshwa n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wa FARDC.”

Yerekanye na drones zifashishwa n’abasirikare ngo bamenye aho umwanzi ari, kandi nazo ngo M23 yarazibanyaze.

Ku mbunda bafashe, hari ahanditse amagambo ngo CDFA( Congo Defence Forces Army), ubundi hagakurikiraho imibare itandukanya imbunda n’iyindi(serial number).

Izo nyunguti zerekana ko izo ari intwaro za FARDC

Major Willy Ngoma usanzwe uvugira M23 avuga ko kuba bafashe ziriya ntwaro zirimo n’izifite ikoranabuhanga ryazanywe n’abacanshuro, ari ikimenyetso cy’uko Guverinoma y’i Kinshasa ikorana na FDLR n’abandi barwanyi mu guhohotera abaturage kandi bikerekana nanone ko nta mbaraga ifite ku rugamba.

Kugeza ubu nta cyo uruhande rwa Guverinoma ruratangaza ku by’izi ntwaro M23 yigamba ko yarunyaze.

Video y’izi ntwaro banyaze:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version