M23 Yigaruriye Agace Kagana i Goma

Nyuma y’uko byavugwaga ko abarwanyi ba M23 barangamiye kwigarurira Kibumba, ubu amakuru avugwa ni uko baraye bafashe ahitwa Ntamugenga. Ni mu ntambara yongeye kubura ku wa Kane taliki 20, Ukwakira, 2022 aho aba barwanyi bahanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kuri iki Cyumweru Taliki 23, Ukwakira, 2022 aba barwanyi bashushubikanyije ingabo za DRC bituma bigarurira ibice bya Muhimbira, Nyaluhondo na Ntamugenga.

Ikinyamakuru https://drcactu.cd/ cyanditse  ko amakuru ava mu basirikare ba Leta ndetse no muri M23 yemeza ko Ntamugenga yafashwe.

Nyuma yo kuraswaho, ingabo za DRC ngo zahungiye mu bitaro biri hafi aho.

- Advertisement -

Gufata agace ka Ntamugenga biri guha amahirwe abarwanyi ba M23 kuko bashobora kuhifashisha bagana mu Mujyi wa Goma.

Hagati aho ingabo za DRC zongeye kwikoma u Rwanda zivuga ko ingabo zarwo ari zo zagabye ibitero ku birindiro byazo.

Ngo zabikoze zitwikiriye ko ari M23 iri kubikora.

Ku rundi ruhande ariko, ingabo za DRC zivuga ko ziri kwitwara neza ku rugamba.

Nubwo FARDC ivuga ko abatangije intambara ari M23, uyu mutwe na wo uvuga ko ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Mai Mai zabagabyeho igitero, na bo birwanaho.

Imirwano Ya FARDC Na M 23 Irerekeza i Kibumba

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version