Muri Huye Ubwinshi Bw’Abana Mu Mashuri Y’Incuke Bwafashe Indi Ntera

Kuva Leta y’u Rwanda yatangaza ko ababyeyi b’ abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza bazajya bishyura Frw  975 ku gihembwe kugira ngo babashe gufatira amafunguro ku ishuri, muri Huye ni hamwe mu hatangiye kugaragara ingaruka z’iki cyemezo. Ubu abana babaye benshi mu mashuri y’incuke k’uburyo abarimu byatangiye kubarenga.

Uko bigaragara kandi, iki kibazo ntikiri muri Huye gusa…

Umunyamakuru wa Kigali Today ukorera muri Huye avuga ko iki kibazo kiri mu byo ababyeyi baherutse kugeza ku bayobozi baje gukora ubugenzuzi mu bigo by’amashuri y’aho ngo barebe uko umwaka w’amashuri uherutse gutangizwa uri kugenda.

Urugero ni uko mu kigo cya Mutunda, abana bari bitezwe kwakirwa bikubye hafi kabiri, bava ku bana 90 bagera ku bana 152.

- Kwmamaza -

Umuyobozi w’iri shuri witwa Audrie Mukantaganda avuga ko mbere ababyeyi bumvaga kuzana abana ku mashuri y’incuke bizabahenda bityo bakabyihorera.

Ati: “Ababyeyi batinyaga kuzana abana hano, bakabajyana mu irerero ryo mu Mudugudu bakurikiye amata babahera yo. Hano ho basabwaga Frw 2000 ku kwezi yo kurya, na Frw 500 y’umushahara wa mwalimu. Ubu Leta yaduhaye abarimu, n’umubyeyi agasabwa Frw 975 yonyine ku gihembwe. Ba bana bajyanwaga mu irerero ubu bose bari kubazana hano.”

Avuga ko iyo ababyeyi bazanye abana ngo bige mu ishuri ayoboye,  ababwira ko ryarangije kuzura.

Ku kindi kigo kitwa EAR Mutunda na ho ngo  bari biteze kwakira abana 254 mu mashuri ry’incuke, ariko ubu bafite 361.

Ingaruka…

Kubera ko ababyeyi baboneye amahirwe muri kiriya cyemezo cya Leta, bahise bitabira kujyana abana mu mashuri y’incuke bityo umubare w’abo bana uba munini k’uburyo amashuri yabaye macye kandi mato.

Ange Sebutege uyobora Akarere ka Huye avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ayoboye bugiye kwicara burebe uko hashakwa umuti w’iki kibazo.

Arateganya kuzaganira n’abayobozi b’amadini n’amatorero kugira ngo harebwe niba nta hantu babatiza abana bakahigira aho kugira ngo batakaze ishuri.

Si mu mashuri y’incuke gusa iki kibazo kiri, kuko ngo no mu mashuri abanza ari uko!

Impamvu ni uko uruhare rw’ababyeyi mu kugaburira abana ku ishuri rwaragabanyijwe na kiriya cyemezo cya Leta, ubu ikaba ari yo ifite uruhare runini.

Ku rundi ruhande, mu bigo bifite amashuri abanza n’ayisumbuye, ubwitabire bw’ababyeyi mu gutanga amafaranga yo kugira ngo abana babo barire ku ishuri ni ruto ‘cyane’.

Kuba ari ruto, bituma n’ubushobozi ibigo bisanganywe byo kugaburira abana biga baba mu kigo bugabanuka.

Kuba Leta yaratanze nkunganire ku babyeyi kugira ngo abana babo bige, byatumye abana bagana ishuri biyongera.

Iki ni ikintu cy’ingirakamaro.

Ku rundi ruhande, ikibazo gisigaye kikaba uburyo bwo kubaha ibibatunga, kubona aho bigira hahagije n’ubushobozi bwa mwarimu bwo kwigisha abana benshi bakumva neza isomo.

Mu gukemura iki kibazo, bizasaba gukomeza kongera ibyuma by’amashuri, umubare w’abarimu ndetse n’ibituma ubuzima bw’abanyeshuri buba bwiza muri rusange.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version