M23 Yiyemeje Kuva Ku Izima

Ubuyobozi bwa M23 bwaraye butangaje ko uyu mutwe ugiye guhagarika intambara ukava no mu bice wigaruriye. Icyakora uracyasaba ibiganiro n’Umuhuza mu bibazo bya DRC.

Si ubwa mbere usabye ibi biganiro ntibyemererwe.

Mu itangazo ryaraye risohowe n’uyu mutwe rigasinnywaho n’Umuvugizi wayo mubya politiki witwa Lawrence Kanyuka, M23 ivuga ko yasanze igomba guhagarika imirwano, ikava mu birindiro yari yarashinze aho yafashe.

 Kanyuka yasinye avuga ko gukora ibikubiye muri ririya tangazo biri mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’i Luanda n’ubwo batayitumiwemo.

- Advertisement -
Lawrence Kanyuka

Taliki 23 Ugushyingo, 2022 nibwo iyi nama yateganiye  i Luanda muri Angola.

Yigiraga hamwe uko  ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakemuka.

Umwe mu myanzuro yahafatiwe wavugaga ko  M23 igomba gushyira hasi intwaro ndetse igasubira inyuma iva mu bice yari yarigaruriye.

Harimo interuro ivuga ko M23 igomba gusubira muri Sabyinyo, ariko abayobozi bayo basubije ko M23 itagizwe n’ingagi kuko ari zo ziba mu birunga.

Bidatinze imirwano yahise yubura, icyo gihe hakaba hari taliki 25 Ugushyingo, 2022 ni ukuvuga nyuma y’iminsi ibiri amasezerano y’i Luanda asinywe.

M23 yavuze ko kubura imirwano byatewe n’uko  bagabweho ibitero n’ingabo za DRC basanga nta kindi bakora kitari ukwirengera no kurengera abatuye aho uyu mutwe wigaruriye.

Ku byerekeye itangazo ryaraye risohowe n’uyu mutwe, harimo ingingo isaba ko wategwa amatwi, ibibazo byawo bikumvikana.

Muri ryo ntahanditse ko ibyo M23 ishaka nibidahabwa umwanya ngo babyumve, izongera ikubura imirwano ariko ntawabura kubiteganya!

M23 yifuza n’ ibiganiro n’ingabo za EAC  kugira ngo banongere kubyutsa ubusabe bwabo bwo kuba bahura n’umuhuza mu gushakira amahoro u Burasirazuba bwa Congo.

Ku rundi ruhande, bisa n’aho bizayigora kubera ko n’ubutegetsi bw’i Kinshasa buyifata nk’Umutwe w’iterabwoba, bityo bikaba bidashoboka ko bwaganira nawo.

M23 ngo igiye kuva mu birindiro byayo

Mu biganiro biherutse kubera i Nairobi byahuje abahagarariye imwe mu mitwe y’inyeshyamba zirwanira mu Burasirazuba bwa DRC, ikaba yari iyobowe na Uhuru Kenyattta wigeze kuyobora Kenya, M23 ntiyabitumiwemo.

Ibi biganiro byaraye birangiye imitwe yari yaratumiwe yijeje Uhuru ko igiye gushyira hasi intwaro.

Ibi nabyo ni ibyo gutegwa amaso!

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version