Rwanda: Hari Abakorera Permis ‘Bagerageza Amahirwe’

Polisi y’u Rwanda yabwiye RBA ko hari bamwe bajya gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga batarabanje kubyigira bihagije. Bajyayo bagiye ‘kugerageza amahirwe’.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera ubwo yavugaga ku buryo bushya buherutse gushyirwa ku IREMBO ngo bujye bufasha abashaka kubona uruhusha rwo gutwara ibinyabiziga kwiyandikisha

Ubu buryo buherutse gutangizwa hirya no hino mu Rwanda bukaba bugamije korohereza abantu bashaka guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Umuyobozi w’urubuga IREMBO witwa Israel Bimpe avuga ko muri iki gihe umuntu wese ushatse gukora ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga ashobora kwiyandikisha akoresheje IREMBO kand ngo ni serivisi itazongera kubura.

- Advertisement -

N’ubwo iyi serivisi yatangijwe kandi ikaba izagirira benshi akamaro, Polisi y’u Rwanda yo inenga bamwe mu bajya gukora ikizami cyo gutwara imodoka baba batarize neza ngo bamenye ibisabwa, ahubwo bakajya gukora ikizami nk’abagerageza amahirwe.

CP John Bosco Kabera avuga ko ibi bidakwiye.

Ati: “Bagomba kuza mu kizamini biteguye, bakiga neza nta kugerageza amahirwe mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga, nta kugerageza amahirwe yo kumenya amategeko kuko niyo agufasha kugenda mu muhanda neza.”

CP Kabera avuga ko umuntu agomba kujya gukora ikizami cy’ibyo yize, ntajye kugerageza amahirwe

Birumvikana ko umuntu utazi neza amategeko yo mu muhanda aba afite ibyago byinshi byo gukora impanuka cyangwa akayiteza abandi.

Kuva wa Gatandatu Taliki 03, kugeza kuri uyu wa Kabiri Taliki 06, Ukuboza, 2022, abamaze kwiyandikisha bashaka iriya serivisi barenga ibihumbi 80.

Muri bo abagera ku bihumbi 60 bamaze kwishyura bahabwa gahunda y’igihe bazakorera ikizami.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version