Abakozi 5 Ba REG Batawe Muri Yombi

Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru y’abakozi batanu b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga ingufu, REG, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha.

Bane mu bafashwe banganya imyaka y’amavuko kuko buri wese afite 32, n’aho undi umwe afite imyaka 38 y’amavuko.

Mu mpera z’Ugushyingo, 2022 bivugwa ko abo bantu bakoranye icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo nyuma yo kumanura urutsinga rw’amashanyatazi ruyavana mu cyuma kiyakira( transfo) rukayajyana ku munara w’ahitwa Kayovu, mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

Amakuru avuga ko ruriya rutsinga rufite agaciro ka Frw3,544,248.

- Advertisement -

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko abantu  basenya ibikorwaremezo baba bakoze icyaha kandi ko bagombye kubizibukira.

Rusaba abatuye u Rwanda kuzirikana ko kurinda ibikorwa remezo ari bo bigirira akamaro kuko bituma igihugu kitadindira mu iterambere rya bose kandi n’abantu bakaba birinze ibihano bigendana no gukora kiriya cyaha.

Muri byo harimo gufungwa igihe kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka itanu cyangwa akishyura Frw 1,000,000 ariko atarenze Frw 5,000,000 cyangwa kimwe muri byo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version