Guverineri Wasimbuye Habitegeko Ni Muntu Ki?

Hon. Lambert Dushimimana niwe uherutse gushyirwaho ngo asimbure Habitegeko François ku buyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba.

Dushimimana Lambert yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Yavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere Karere k’ubu ka Rubavu, icyo gihe hari taliki 29, Kanama, 1971.

Dushimimana Lambert yigeze no kuba Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu.

- Kwmamaza -

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha rya Butare (Gropue Scolaire Officiel de Butare).

Dushimimana yize icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, icya Gatatu acyiga muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yaminurije mu by’amategeko mpuzamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version