Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Macron Agiye Gutegeka u Bufaransa ‘Mu Bundi Buryo’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Macron Agiye Gutegeka u Bufaransa ‘Mu Bundi Buryo’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 May 2022 2:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
French President Emmanuel Macron takes part in an Online G7 meeting, in Paris, France February 19, 2021. Thibault Camus/Pool via REUTERS
SHARE

Nyuma yo kurahirira kuyobora u Bufaransa muri Manda ya kabiri, Emmanuel Macron yavuze ko agiye gutegeka Abafaransa akoresheje ubundi buryo.

Kimwe mu bivugwa ko ari bishya azatangiza muri Manda ye itaha ni ukongera imyaka umuntu agira mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abasesenguye uko yategetse u  Bufaransa mu myaka itanu ishize, bavuga ko Emmanuel Macron afite politiki zishingiye cyane cyane ku bubanyi n’amahanga ariko bugamije inyungu z’ubucuruzi.

Ijambo rigufi yavuze nyuma yo kurahirira kutazahemukira Repubulika y’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko manda ye itaha izaba ari uburyo bwo gukoresha ubundi buryo bwo kuyobora, ibintu ntibigume uko byahoze.

Avuga ko ibihe u Bufaransa n’Isi muri rusange burimo, ari ibihe bitoroshye, bityo ko n’uburyo bwo ko no kuyobora abantu muri iki gihe bigomba kugira ubundi buryo bikorwamo.

Ati: “ Dukeneye guhanga ubundi buryo bushya bwo kuyobora kandi tukabikora dufatanyije. Ntibikwiye ko abantu bakomeza gukora ibintu nk’uko byahoze ngo batsimbarare ku k’ejo.”

Emmanuel Macron avuga ko muri Manda ye, azakorana n’inshuti z’igihugu cye kandi ngo byose bizakorwa mu  bwubahane bugamije iterambere rya benshi.

Uyu mukuru w’igihugu yakomoje no ku bibazo biri i Burayi birimo n’intambara u Burusiya buherutse gushoza muri Ukraine..

Mu muhango w’irahira rye, hari abashyitsi barimo abayoboye u Bufaransa mbere ye barimo

Among the 500 guests present were former presidents François Hollande na Nicolas Sarkozy.

Hari n’abahoze ari ba Minisitiri b’Intebe ari bo Edouard Philippe, Manuel Valls, Alain Juppe na Jean-Pierre Raffarin.

Inyandiko ikubiyemo ubutumwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagejeje ku Bafaransa abamenyesha imigambi afitiye igihugu cye ubwo yiyamamazaga, yavuze ko icyo ashaka ari uko u Bufaransa buba igihugu cyiyubaka ku nyungu z’abo cyabyaye aho kuba iz’abakuru b’ubu kuko bo bahora biziritse k’ejo, ku byahise.

Yavuze ko mu myaka itanu yamaze ayobora u Bufaransa, yakoze uko ashoboye azamura ubukungu bwabwo.

Ikindi yemeza ko yakoze ni uguteza imbere urwego rw’ubuzima, ibitaro bikubakwa ndetse abaganga n’abaforomo nabo bakiyongera.

Avuga ko muri Manda ye igihugu cye cyahuye n’ibibazo ariko gikora uko gishoboye kubyikuramo.

Yatanze urugero rwa COVID-19, imyigaragambyo y’abantu bamaganaga ubuyobozi bwe bavuga ko nta terambere bubazanira.

Ibi byose hamwe n’ibindi ariko, Emmanuel Macron avuga ko yafatanyije na Guverinoma ye bashobora guhangana nabyo ndetse ngo yagabanyije n’imisoro yari iremereye abaturage.

Emmanuel Macron yavuze ko igihugu cye cyagize uruhare mu kuzamura ubuhangange bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Kuri iki kibazo ariko, u  Burayi bwahuye n’ibibazo bikomeye byatumye ahubwo hari bamwe bavuze ko bwari bugiye gucikamo ibice.

Ingero ni nyinshi harimo iby’ikibazo cy’u Bugereki, ikibazo cy’abimukira, ikibazo cyo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ikibazo cyakuruwe n’uko Donald Trump yashakaga ko Amerika ihagarika guha OTAN/NATO amafaranga, ikibazo giheruka kuba hagati y’igihugu cye n’u Bwongereza bapfa amazi ibihugu byombi bikoraho n’ibindi.

Ikibazo kiri mu bimuhangayikishije muri iki gihe ni uburyo igihugu cye kiri gutakaza abafatanyabikorwa b’igihe kirekire muri Afurika y’i Burengerazuba mu bihugu nka Mali, Tchad, Guineee n’ahandi.

U Burusiya buri kumukura mu bice igihugu cye cyari cyaragize ubuturo bwacyo mu gihe kirekire gishize.

Mu ijambo Macron yatanze kiriya gihe kandi yavuze ko kugira ngo ibi bibazo hamwe n’ibindi igihugu cye gifite bizacyemuke mu gihe kiri imbere, ari ngombwa ko bongera kumutora kandi bagakorana bahanze amaso imbere, ‘ntibatsimbarare ku byahise.’

U Bufaransa bwe kandi buherutse kugerageza gukoma mu nkokora intambara Putin yateguraga kuri Ukraine ariko ntibyakunda.

Uruzinduko yakoreye i Kiev n’i Moscow nta musaruro rwatanze kuko nyuma y’igihe gito avuyeyo, intambara yahise irota!

Kimwe mu byo Abanyarwanda bazamwibukiraho muri manda ye ya mbere ni uko yagize uruhare mu kongera kwiyunga kw’igihugu cye n’u Bufaransa nyuma y’igihe kinini ibihugu byombi bitabanye neza.

Ni umubano wabaye mwiza k’uburyo hafunguwe za Ambasade ku buri ruhande.

Ibihugu byombi kandi byatangije imishinga irambye igamije gukomeza uwo mubano.

Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni Umunyapolitiki wo mu Bufaransa wavutse taliki 21, Ukuboza, 1977.

Yabaye Perezida w’u Bufaransa mu mwaka wa 2017 asimbuye François Hollande.

Ikinyamakuru The Economist cyanditse ko iyo urebye abandi bahanganya Macron ubona ko ari we ufite amahirwe ndetse ngo angana na 88% yo gutorwa.

Abahanganye nawe barimo Melenchon, Le Pen, Pecresse, Zemour, Hidalgo n’abandi.

Kubera ko u Bufaransa ari cyo gihugu cya kabiri gikize mu Burayi(icya mbere ni u Budage) kikaba icya mbere igisirikare gihora mu ntambara ni ngombwa ko amatora y’ugomba kucyiyobora akurikiranirwa hafi.

 

TAGGED:BufaransafeaturedMacronRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Magendu Ikomeje Kuva Muri Uganda Yinjizwa Mu Rwanda
Next Article Yarasiye Abantu Mu Isoko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?