Hashize umwaka ahiritswe ku butegetsi ariko uwahoze ari Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, uri mu buhungiro, avuga ko ashaka kongera guhatanira kuyobora Guinea- Bissau.
Embaló yakuwe ku butegetsi ku wa 26 Ugushyingo 2025, nyuma ya kudeta ya gisirikare.
Ubu arateganya gusubira muri Guinea-Bissau ku wa 4 Ukwakira 2026, afite gahunda yo kwiyamamariza amatora ya Perezida ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ari i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, Embaló yavuze yeruye ati: “Yego, nzaba umukandida.”
Uwari Perezida wa Guinea-Bissau yavuze ko azahatanira aya matora abinyujije mu ihuriro rya politiki yise “Plateforme républicaine” (Ihuriro rya Repubulika), akaba ari na we uzarihagararira mu matora.
Niba gahunda ye izakomeza uko iteganyijwe, Embaló azaba amaze munsi y’umwaka umwe mu buhungiro mbere yo gusubira mu gihugu no gutangira urugamba rwo gushaka kongera kuyobora Guinea-Bissau.
Embaló yari Perezida wa Guinea-Bissau kuva mu 2020.
Mu matora yo mu Gushyingo 2025, yongeye kwiyamamaza, amatora aba mu gihe hari umwuka mubi wa politiki, kandi Embaló n’umukandida utavuga rumwe na we, Fernando Dias, bombi bavugaga ko batsinze.
Ku wa 26 Ugushyingo 2025, hasigaye amasaha make ngo hatangazwe ibyavuye mu matora, igisirikare cyafashe ubutegetsi. Embaló arafatwa amatora n’ibikorwa by’inzego za Leta birahagarikwa.
Abasirikare bahise bashyiraho General Horta N’Tam/Horta Inta-A nk’umuyobozi w’inzibacyuho, bavuga ko inzibacyuho izamara umwaka.
Embaló nyuma yarekuwe, ajyanwa muri Senegal, nyuma aza gutura muri Maroc.
Muri Kanama 2026, Guverinoma y’inzibacyuho yakoze referandumu ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, mbere y’amatora ateganyijwe mu Kuboza 2026.
Iryo vugurura ryongera ububasha bwa Perezida kandi rigabanya imyanya y’Abadepite.

