Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Macron Arajya Muri Israel Gukomakoma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Macron Arajya Muri Israel Gukomakoma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 October 2023 7:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma ya Joe Biden, kuri uyu wa Kabiri, taliki 24, Ukwakira, 2023, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron nawe arajya muri Israel kuganira n’abayitegeka ngo abasabe kugabanya uburakari bafitiye abatuye Gaza.

Icyakora ngo Ubufaransa bushyigikiye ko Hamas itsindwa kubera ko ikora iterabwoba.

Ni uruzinduko benshi badaha amahirwe y’uko hari icyo ruri bucubyeho umujinya wa Israel kubera ko imaze igihe yararahiriye kurimbura Hamas burundu, ikazayisigara ari amateka.

Indi mpamvu ituma abantu  babona ko umuhati wa Macron utazagera kuri byinshi ni uko Israel yavuze ko yazasuzuma ibyo guha Gaza agahenge ari uko Hamas irekuye Abanya Israel bose yatwaye bunyago kandi ibi bisa n’aho bidashoboka.

N’ubwo ari uko bimeze, hari abantu babiri baherutse kurekurwa na Hamas ariko ngo ni bake nk’uko na Biden aherutse kubitangaza.

Israel n’Amerika bavuga ko ibiganiro ibyo ari byo byose na Hamas bishobora gutekerezwaho ari uko irekuye abaturage bose b’Israel iherutse gushimuta.

Itangazamakuru ryo muri Israel rivuga ko abafunguwe ari abaturage babiri bari mu myaka ikuze cyane bakomoka ahitwa Nir Oz hafi ya Gaza.

Tugarutse ku ruzinduko rwa Emmanuel Macron, bitaganyijwe ko nagera i Tel Aviv azakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Benyamini Netanyahu, akamugeza kuri Perezida wa Israel witwa Isaac Herzog ndetse ngo araganira n’abatavuga rumwe na Leta ya Israel ari bo Benny Gantz na Yaïr Lapid.

Mu biganiro bye kandi, Macron arateganya kuvugana na bagenzi be ba Israel ku mubano hagati y’igihugu cyabo ni icye cyane cyane muri ibi bihe ariko akabasaba no kureba uko bashyiraho uburyo buhamye bworohereza impunzi zo muri Gaza kubona ibiribwa, imiti n’amazi.

Ibiro by’Umukuru w’Ubufaransa( byitwa l’Elysée)bivuga ko iki gihugu kiri inyuma ya Israel mu ntambara irwana n’abakora iterabwoba kandi ngo iyo ni ingingo batazatezukaho.

TAGGED:AbarwanyiBufaransafeaturedGazaIsraelMacron
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Y’u Rwanda Yiyemeje Gukomeza Ubufatanye Na Kaminuza Yo Muri Amerika
Next Article Pariki Y’Ibirunga Irugarijwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?