Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Macron Ari Kwamaganirwa Kure
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Macron Ari Kwamaganirwa Kure

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2023 11:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Emmanuel Macron a annoncé jeudi qu'il serait candidat à un second mandat lors de l'élection présidentielle en France dont le premier tour se tiendra le 10 avril. /Photo prise le 28 février 2022/REUTERS/Piroschka van de Wouw
SHARE

Nyuma y’uko Emmanuel Macron avuze ko u Burayi bugomba kwirinda kwivanga mu bibazo bireba Amerika n’u Bushinwa, bamwe mu bantu bashyigikiye ko Taiwan yigenga bavuze ko Macron yahubutse, avuga amagambo atari akwiye.

Mu kiganiro  Perezida w’u Bufaransa aherutse guha Politico Europe yavuze ko kuba u Burayi buhora bukorera mu kwaha kw’Amerika bituma butabona uburyo n’igihe bihagije byo gutekereza uko bwakwigira, ntibukomeze kurambiriza ku butegetsi bw’i Washington.

Icyo gihe Macron yagize ati: “ u Burayi buri mu kaga kanini ko guhora mu rungabangabo ntibumenye uko bwakora ngo bwicare bwige uko bwakwishyiriraho uburyo bwo kwigira, aho guhora burambirije kuri Amerika.”

Emmanuel Macron avuga ko u Burayi buhura n’ikibazo cyo gukoreshwa n’ikindi gihugu, kandi kikabukoresha mu nyungu zitari izabwo na gato.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuri we, ibibazo biri hagati ya Beijing na Washington bapfa Taiwan ntabwo bireba Abanyaburayi.

Hari abarakajwe n’iyo mvugo, bavuga ko Perezida w’u Bufaransa yahubutse avuga amagambo atabanje gushungura neza.

Bemeza ko yagombye kuba yarazirikanye ko muri iki gihe ibintu bidahagaze neza hagati ya Beijing na Taipei ndetse na Washington bityo akirinda kwenyegeza umuriro.

Kuri bo, Emmanuel Macron yirengagije akamaro Taiwan ifite mu bukungu bw’isi  kandi yibagirwa ko isi imaze imyaka myinshi iharanira ko nta ntambara yabera mu gice Taiwan iherereyemo.

Abantu bagaragaje kurakazwa n’amagambo akubiye mu kiganiro Macron aherutse guha Politico ni abagize itsinda ryiswe Inter-Parliamentary Alliance on China (IPAC).

- Advertisement -

Aba ni Abadepite 15  mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Aba badepite bava mu bihugu 29.

Umwe muri bo ni uwo mu ishyaka rya Perezida Macron.

Bavuga ko Emmanuel Macron adakwiye kumva ko avugira Abanyaburayi.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’aho ntibamucira akari urutega.

Mu gihe mu Burayi bamwitwayemo umwikomo, mu Bushinwa ho babona ko Emmanuel Macron ashobora kuba umuntu mwiza wo kubwira abandi Banyaburayi ko ibyo Amerika ipfa n’u Bushinwa bitabareba.

Macron Yasabye Uburayi Kudakomeza Gutegera Amaboko Abanyamerika

TAGGED:AbadepiteAmerikaBurayiBushinwaMacronTaiwan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article UNESCO Ishima Uko Urwibutso Rwa Nyamata Rubungabunzwe
Next Article Burundi Bwahawe Miliyoni $261 Zo Kuzahura Ubukungu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Inzoka Yitwa Cobra Ni Inyamaswa Iteye Ite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?