Amatora yakozwe n’Abakuru b’ibihugu n’abandi bari bari mu Nteko rusange ya Afurika yemeje ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Djibouti Mahmoud Ali Youssouf ari we usimbura Umunya Tchad Mussa Faki wayoboraga Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe.
Faki yari yaragiye muri izo nshingano mu mwaka wa 2017.
Afurika y’Uburasirazuba yari yaratanze Raila Odonga nk’umukandida n’aho Afurika yo mu Majyepfo itanga Umunya Madagascar ariko bombi batsinzwe.
Uyu mudipolomate watowe azaba afite akazi kanini karimo no kunga ibihugu bimaze igihe birwana, gutuma Afurika ihabwa ijambo mu ruhando mpuzamahanga harimo no guhabwa umwanya mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi no bindi binini bibera ku isi.
Mahmoud Ali Youssouf yavutse mu mwaka wa 1965 yiga mu gihugu cye ariko akomereza n’ahandi harimo mu Bufaransa, mu Bwongereza, muri Canada no mu Bubiligi.